skol
fortebet

Bahavu yasabye Abanyarwanda kurushaho kwimika urukundo bakagendera kure icyabasubiza mu macakubiri

Yanditswe: Thursday 13, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Usanase Bahavu Janet wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda yasabye Abanyarwanda kwimakaza urukundo bakirinda icyabasubiza mu macakubiri.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa Bavavu yageneye Abanyarwanda mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Mu butumwa uyu mukinnyi wa filime yatanze yasabye Abanyarwanda kurushaho kwimakaza urukundo bagendera kure icyabasubiza ku macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nk’abanyarwanda twese cyane cyane urubyiruko, twimakaze ubupfura n’urukundo mu bo tungana ndetse no mu bakiri bato, duharanire kurandura burundu amoko yashyizwe muri twe akatuzanira amacakubiri yabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahavu yasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ati “Twirinde tunamagane icyadusubiza mu macakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi Twibuke Twiyubaka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa