skol
fortebet

Bahavu yavuze impamvu yahisemo guserukana ikanzu iri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda muri FESPACO

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime mu Rwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi Bahavu Usanase Jeannette yaserukanye ikanzu idoze mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda kuri uyu wa 1 Werurwe 2023 ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya sinema FESPACO, riri kubera muri Burkina

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wa filime uri mu bafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, ahamya ko iyi kanzu yayikoresheje yifuza ko uzamubona azahita asobanukirwa ko ari Umunyarwandakazi.

Mu kiganiro cyihariye yaha Igihe, yagize ati "Impamvu nahisemo iyi kanzu ni uko nari nserukiye u Rwanda, ni ubwa mbere nitabiriye iri serukiramuco kandi noherejwe n’igihugu. Numvaga ngomba kwerekana uwo ndi we, ku buryo umbona wese amenya ko ariho nkomoka."

Bahavu avuga ko ibi yabigezeho kuko mu gihe yatambukaga ku cyicaro cya FESPACO, hari benshi mu Banyarwanda bahitaga bamumenya kubera uko yambaye, bigatuma bisanzuranaho.

Ati "Inaha hatuye Abanyarwanda benshi, wagiraga gutya ukabona umuntu araje ambwiye ko abonye nshobora kuba nturutse mu Rwanda, bityo ukabona anyisanzuyeho, turaganiriye, mbega bari iby’agaciro."

"Hari n’Abanyarwanda babonye ikanzu yanjye bakajya bambwira ko mbakumbuje iwabo, ntekereza ko ibyo nashakaga nyikoresha namaze kubigeraho."

Ku rundi ruhande, iyi ni ikanzu uyu mugore avuga ko yamutwaye ibihumbi 120Frw, icyakora ikaba yaradozwe n’umudozi utari mu bo benshi basanzwe bamenyereye.

Ati "Ni umudozi twahoze dukorana kera, yankoreraga muri Bah Africa ariko ubu adodera iwe mu rugo."

Bahavu yavuze ko yahisemo uyu mudozi kugira ngo ikanzu ye ikorwe mu ibanga, bityo igihe azaba ayambaye bizabe aribwo bwa mbere igiye hanze.

Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Burkina Faso aho yitabiriye Iserukiramuco rya FESPACO, ryatangiye ku wa 25 Gashyantare 2023 rikazageza ku wa 4 Werurwe 2023.

FESPACO (Festival panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou) ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika, rikaba rinatangirwamo ibihembo ku bitwaye neza kurusha abandi.

Bahavu nubwo ari mu bitabiriye iri serukiramuco nta Filime afitemo ihatana uretse kuba ari mu batumiwe nk’umukunnyi wa Filime mu Rwanda wagiye ahagarariye abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa