skol
fortebet

Bahavu yasubije abamusebya bavuga ko akubita umugabo we

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Firime umaze kwigarurira imitima ya benshi muri sinema nyarwanda , Bahavu Jeannette yateye utwatsi amakuru amaze Iminsi avugwa ko akubita umugabo we, Ndayikengurikiye Fleury avuga ko ari ibinyoma bisakazwa nabashaka gusebya urugo rwe.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga haje inkuru y’uko Bahavu umaze kwandika izina muri Sinema nyarwanda yaba akubita umugabo we Fleury bafatanya kwandika no gutegura filime zirimo iy’uruhererekane igezweho ya Impanga Series.


Ibi byavuzwe cyane ubwo yarimo yishyuza imodoka ye yahawe mu bihembo bya RIMA ariko ntahite ayibona bitewe n’uko hari ibyo atumvikanagaho n’abateguye irushanwa harimo ko bashakaga ko ajya ayigendamo iriho ibirango by’umuterankunga ariko we akabyanga ngo kuko bitari mu masezerano.

Aha niho hahise hazamukira inkuru z’uko adashobotse, ari umuntu ugorana ndetse ajya anakubita umugabo we.

Muri Gicurasi 2023 nibwo Fleury yakoze ikiganiro bashyize ku rukuta rwabo rwa YouTube yahakanye aya makuru aho yavuze ko nta mugore wamukubita.
Bahavu aganira na Isimbi Tv yavuze ko ayo makuru atari yo ndetse uretse kuba atanatinyuka kubikora ahubwo nta nubwo yamushobora ahubwo ari bya bindi byo umuntu abura icyo asebya inka akavuga ati dore igicebe cyayo.

Yagize ati"Oya icyo ntacyabaho ntikizanabaho. N’abanyarwanda baca umugani ngo iyo ubuze icyo utuka inka uravuga ngo dore igicebe cyayo, ni ukuvuga ngo hari umuntu uba wabuze aho amenera, Fleury na Jeannette ashake uburyo adusebya, no mu Rwanda ntiwapfa kubona umugore ngo yakubise umugabo, ikindi sinanamushobora, numvise ari n’ibintu bidasebetse, uwabikoze uwo ari we wese, Imana imubabarire kandi abimenye neza ko ntacyo byankozeho.”

Uyu muryango si wo wonyine w’ibyamamare mu Rwanda wavuzweho ko umugore akubita umugabo kuko n’umuhanzi Meddy bivugwa ajya akubitwa n’umugore we Mimi.

Urukundo rwa Bahavu n’umugabo we rumaze igihe kirekire kandi nk’uko bakomeza kubisangiza aba bakurikira bakaba bakiryohewe n’ubuzima. Kuwa 17 Nyakanaga 2020 nibwo Bahavu yambitswe impeta na Ndayirukiye Fleury bari barahuye mu 2015 kuri Hoteli ya Scheba iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali baza gusezerana kubana akaramata kuwa 27 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa