skol
fortebet

Bamwe mu bahanzikazi bo mu Rwanda bagize icyo bavuga ku kubyara kwa Knowless

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Nyuma y’uko umuhanzi Knowless Butera yibarutse imfura ye, abahanzi bagenzi be babyishimiye, abakiri abakobwa bahuriza kukuba yarababereye urugero rwiza mu gihe ababyeyi bamuhaye impundu.
Ku munsi w’ejo tariki 22 Ugushyingo 2016 nibwo umuryango wa Ishimwe Clement na Butera Jean D’Arc (Knowless) bibarutse umwana w’umukobwa. Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na bamwe mu bahanzikazi, buri umwe yagiye avuga uko yakiriye inkuru yo kubyara kwa Knowless ndetse n’ubutumwa bagenera umuryango wa (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko umuhanzi Knowless Butera yibarutse imfura ye, abahanzi bagenzi be babyishimiye, abakiri abakobwa bahuriza kukuba yarababereye urugero rwiza mu gihe ababyeyi bamuhaye impundu.

Ku munsi w’ejo tariki 22 Ugushyingo 2016 nibwo umuryango wa Ishimwe Clement na Butera Jean D’Arc (Knowless) bibarutse umwana w’umukobwa. Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na bamwe mu bahanzikazi, buri umwe yagiye avuga uko yakiriye inkuru yo kubyara kwa Knowless ndetse n’ubutumwa bagenera umuryango wa Clement na Knowless.

Mariya Yohana

Mariya Yohana yagize ati “ Niyonkwe, uwo mwana yibarutse ni Nyampinga, njye muhaye impundu nk’ababyeyi bose. Ni abana banjye, mbonye umwuzukuruza. Knowless ni umukobwa mwiza, yakoze cyane. Byabaye byiza bubaka urugo, bereka abantu bose ko byose bishoboka, ndabifuriza kuzagira abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi.”

Mariya Yohana kandi yasabye Knowless kutazigera areka gukomeza impano ye. Ati “ Ndabifuriza kubyara ariko batareka akazi, Knowless impano ye ntagomba kuyipfobya..afite urugero rwo kureberaho nka ba Tonzi. Tonzi ni intangarugero, arakomeza gukora, impano ye ntayipfobya, akagendana n’abandi…Ikindi namubwira ko harimo amahwa, abe aretse abanze yonse nk’umwaka.”

Asinah

Umuhanzikazi Asinah we yagize ati “ Kubyara ni ikintu cyiza cyane uba waguye umuryango kandi umwana ni umugisha. Knowless ndamwifuriza gusubirayo nta mahwa, amahoro n’imigisha bibe ku muryango wabo.”

Asinah yongeyeho ko kuba Knowless yarashinze urugo ku buryo bwemewe n’amategeko ya Leta n’imbere y’Imana ari urugero rwiza yahaye bagenzi be. Asinah yatangarije inyarwanda.com ko na we nk’uko bigenda kuri buri mukobwa yifuza kuzatera ikirenge mu cya Knowless.

Ati “ Knowless nk’umuhanzi nubaha yaduhaye urugero rwiza nka bagenzi be. Nkuko bigenda kuri buri mukobwa wese, nanjye ndateganya gutera ikirenge mu cye. Gusa sinakwemeza igihe bizabera kuko umukobwa si we utera intambwe ya mbere, gusa igihe nikigera in sha Allah nzashinga urugo , mbyare nagure umuryango.”

Young Grace

Umuraperi Young Grace yagize ati “ Nabyishimiye cyane, aho nari ndi mbimenya nahise mvuga nti ‘Wow’. Nibyiza ubwo yabyaye neza, Imana ihabwe icyubahiro . Ndabifuriza ko umwana wabo bamukuza, akazavamo umukobwa mwiza nka ‘Maman we’.

Kubwe Young Grace yavuze ko ateganya kubyara amaze gushing urugo n’umukunzi we imbere y’amategeko. Ahafi abiteganya ngo ni muri 2018.

Tonzi

Tonzi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati “Nabyakiriye neza cyane, kubyara ni umugisha ukomeye Imana ibahaye. Uwo mu Miss azakurire mu buntu bw’Imana. Turamwishimiye cyane.” Yunzemo ko abifuriza gukomeza gutera imbere, bagakomeza kwiragiza Imana kuko ariyo itanga byose.

Paccy

Umuraperi Oda Paccy ati “Nibasubireyo ntamahwa. Ndabifuriza kubyara hungu na kobwa. Imfura yabo ni umugisha ku muryango no ku nshuti kandi ndabifuriza guhirwa muri byose. Imana ibagurire kandi ibakomeze mu rukundo.”

Njyewe nzashinga urugo muri 2020 , si vuba aha ariko ndabiteganya. Gusa icyo nakongeraho, Kabebe(Knowless) yatubereye urugero rwiza ku bantu bavuga ko nta bantu bavuga ko ntabahanzikazi bakora ubukwe.”

Gahongayire

Kuva Knowless yatangira kwitegura ubukwe, na nyuma yabwo kugeza yitegura kubyara, Gahongayire Aline ni umwe mubakunze kumuba hafi. Abajijwe uko yakiriye inkuru yo kubyara kwa Knowless, Gahongayire yavuze ko yabyishimiye cyane kuko amufata nka murumuna we.

Ati “ Nanezerewe cyane , ibyihimo ni byinshi. Byanejeje umutima wanjye. Nabimenye bikiba, ndapfukama nshima Imana, nyishimira ko yabyaye neza. Twarabisengeye none Imana yabikoze, nibasubireyo nta mahwa.

Ubutumwa ni uko mbakunda cyane, …si mbafata nk’abantu basanzwe , Knowless mufata nka murumuna wanjye ni umuryango wanjye muri make, uriya mwana azanye umugisha mwinshi cyane, ndabifuriza gukomeza kwaguka.”

Source:Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa