skol
fortebet

Bamwe mu byamamare nyaRwanda bahaye ubutumwa ababyeyi babo ku munsi w’umubyeyi w’umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, May 2021

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021 nibwo wari umunsi Mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugore(Mother’s Day), usanzwe wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi , dore ubutumwa ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda byahaye ababyeyi babo.

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore, ibyamamare mu ngeri zinyuranye bifashishije imbuga nkoranyambaga baragaza igisobanuro cy’ababyeyi babo mu buzima bwabo, bavuga ko ntawe ushobora kubasimbura mu mitima yabo.

Ange Ingabire Kagame Umukobwa wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyize ifoto kuri konti ye ya Twitter igaragaza Madamu Jeannette ateruye umwuzukuru we, amwifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi, avuga ko ari urutare rw’ubuzima bwe.

Umunyarwandakazi w’Umunyamideli Judithe Heard ubarizwa muri Uganda, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore avuga ko ‘kurera ari umurimo utoroshye’. Ko uyu munsi ari uwo kuzirikana ababyeyi bose bujuje inshingano zabo.

Umuhanzi w’Umurundi Kidum yifurije umunsi mwiza abagore, agaragaza ko ari kumwe n’umugore we, ni mu gihe Umuraperi Riderman yagaragaje Nyina kuri konti ye ya Instagram, maze agira ati “Umunsi mwiza ku mubyeyi wacu no ku babyeyi bose. Mutariho ntitwabaho".

Umuhanzi Christopher Muneza yahise avuga ko Nyina wa Riderman yamubereye umwalimu.

Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2015, yahuje amafoto ayakoramo amashusho agaragaza we n’abavandimwe be bari kumwe n’umubyeyi wabo.

Harimo nk’ifoto Kundwa Doriane ahoberanye na Nyina ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa yifashishije indirimbo ya Jules Sentore yise ‘Mama’, maze yandika avuga ko ntawe uzigera asimbura Nyina.

Yifurije ababyeyi bose umunsi mwiza wabo, by’umwihariko ‘ku mubyeyi nkunda kandi nshima cyane’.

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto afite mu biganza umutsima ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.

Gahongayire yanditse avuga ati "Ndi uwo ndi kubera wowe", yashimye Imana, avuga ko akunda uyu mubyeyi byihariye. Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzikazi agaragaza ko afite ishimwe rikomeye kuri uyu mubyeyi wamubereye urufatiro rw’ubuzima bwe.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yagaragaje ifoto ya Nyina mu kwifuriza ababyeyi b’abagore umunsi wabo. Yabashimiye urukundo ntagereranwa, gushyigikira no kuba urutirigongo rw’imiryango. Ati “Mudutera ishema.

Umunyamakuru Tidjara Kabendera yifurije umunsi mwiza Nyina, avuga ko nta kintu na kimwe umuntu yabona yavuga kuri Mama we wamubyaye. Ati “Ni urukundo rudasobanuka buri wese yaburiye forumire.”

Avuga ko ari agahinda gakomeye ‘kuri wawundi utarashobozwa kwitwa Mama’. Kabendera yavuze kandi ko ario agahinda gakabije ku muntu wakuze atazi nyina.

Yasabye buri wese kumva indirimbo nshya ‘Nimengi’ ya Alpha Rwirangira yakoreye Nyina, aho yavuzemo ko Imana yamukoreye imirimo ikomeye, ariko ko ababazwa n’uko atari kumwe na Nyina ngo basangire ku byiza agezeho mu buzima bwe.

Umunyamakuru wa Royal Fm, Dj Spin uzwi cyane mu guteza imbere abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yifurije umunsi mwiza ababyeyi bose, by’umwihariko umugore we bafitanye umwana bise Gain Beau, anamubwira ako amukunda cyane.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yagaragaje Nyina kuri konti ye ya Instagram, amwifuriza umunsi mwiza wabahariwe. Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no kwitwa umwana we.

Umuhanzi Nizzo Muhamed [Urban Boys] yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina, ashima Imana kuba akimufite. Ati “Ndashimira Nyagasani kuba nkigufite. Mama uri uw’ibihe byose kuri njye.”

Umuhanzi Yves Kana Trezzor uherutse kurushinga, yashyize kuri Instagram ye ifoto ari kumwe na Nyina na Nyirakuru, avuga ko abakunda cyane.

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Bobi Wine wiyamamarije kuyobora Uganda agafungwa mu bihe bitandukanye, yagaragaje ifoto ya Nyina ishushanyije, amushimira ku bw’amasomo y’ubuzima yamwigishije no kwitanga yamugaragarije. Avuga ko atazigera amukoza isoni. Ati “Ndagukunda, kandi ndagukumbuye.”

Gafotozi Plaisir Muzogeye uri mu bakomeye mu Rwanda, yashyize kuri konti ye ya Twitter umufasha we Lysette ari kumwe n’abana be babiri, amwifuriza umunsi w’ababyeyi. Avuga ko buri munsi wamuhariwe, kandi ko ariwe gisobanuro cy’urugo.

Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa muri Canada, yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto ari kumwe na Nyina, avuga ko ari umubyeyi umushyigikira muri byose. Ati “Umubyeyi uruta abandi, unshyigikira muri byose. Ndagukunda Mama. Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore.”

Sunday Justin wabaye umujyanama wa Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019, yifurije umugore we w’Umunyamerika umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore, anagaragaza Nyina ari kumwe n’umukazana we.


Nizzo yashimye Imana kuba agifite Nyina

Yves Kana Trezzor yagaragaje Nyina na Nyirabukwe [Uri ibumoso] ku munsi w’ababyeyi b’abagore

Gaby Kamanzi uririmba indirimbo zo kuramya no gushimisha Imana yahaye ubutumwa mama we

Alyn 𝐒ano yerekanye uburyo akunda mama we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa