skol
fortebet

Bashaka gutangiza ikiganiro cya “Reality Tv Show” Menya byinshi kuri rya tsinda ry’abaherwekazi 6 b’i Kigali

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abagore 6 b’ikimero n’ubwiza ‘Kigali Boss Babes’ bagiye gutangira gukora ibiganiro bica kuri televiziyo bivuga ku buzima bwite bwabo bizwi nka ‘Reality TV Show’, nk’umwe mu mushinga wabo wa mbere nyuma yo kwishyira hamwe.

Sponsored Ad

Inkuru y’ishinga ry’iri tsinda yasamiwe hejuru n’abakurikira imyidagaduro, buri wese yibaza icyo rigiye gukora cyane ko nubwo benshi muri bo basanzwe bazwi mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, ari ubwa mbere bari bagaragaye bahuje imbaraga.

Amakuru ahari n’uko iri tsinda rigiye gutangira gukora ibiganiro bivuga ku mibereho bwite y’abantu [Reality TV Show].

Ni ibiganiro bizajya bitunganywa na Ajalaja Stanley, umuhanga mu gutegura no gutunganya sinema ukomoka muri Nigeria wari umaze igihe i Kigali aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Rwanda International Movie Awards.

Nyuma yo guhura na Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool bakaganira ku mishanga itandukanye, Ajalaja yakunze bikomeye igitekerezo cyo gukora ‘Reality TV Show’ mu Rwanda.

Byitezwe ko guhera muri Kamena 2023, Ajalaja azaba ari i Kigali aho azaba ari gufata amashusho y’ibiganiro bya mbere bizahuriramo aba bagore bamaze kwihuriza mu itsinda rimwe.

Uretse ibi biganiro, Ajalaja mu minsi mike yamaze i Kigali, yahavuye akoze umushinga wa filime nshya yakoreye Alliah Cool ikazajya hanze mu minsi ya vuba.

Ajalaja Stanley ufite ikigo gikora sinema kizwi nka ’Superstanfame’ aherutse guhabwa igihembo na Rwanda International Movie Awards nk’uhiga abandi mu gutunganya filime ku Mugabane wa Afurika.

Uyu mugabo yayoboye filime zirimo Mr&Mrs Okoli, Boycott, Home & Away n’izindi.

Itsinda ‘Kigali Boss Babes’ rihuriyemo Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

Bose bahuriye ku kuba bazwiho kugira amafaranga atubutse no kubaho ubuzima buhenze, aho ku mbuga nkoranyambaga bagaragara batembereye mu mijyi ikomeye, bagenda mu modoka zihagazeho, abandi bataha mu nzu zifite agaciro ka miliyoni nyinshi.

Ikindi benshi muri aba bagore bazwiho ni uko ubuzima bwabo bufite aho buhuriye n’imyidagaduro, kuko harimo abakinnyi ba sinema n’abamurika imideli.

Ni abantu bamaranye igihe kinini, iyo uganiriye na bamwe muri bo bakubwira ko batangiye kumenyana ari inkumi, barazamukana none uyu munsi bafatwa nk’abarigwije, ari na byo byatumye bishyira hamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa