skol
fortebet

Bebe Cool ‘umurashi mwiza’ umugore we agiye kwibaruka umwana wa Gatanu

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa muri Uganda, cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Bebe ni umurashi mwiza…Arahamya’, bavuze ibi mu gihe umugore wa Bebe Cool yitegura kwibaruka umwana nk’uko amafoto yashyizwe hanze agaragaza ko akuriwe.
Kirema Zuena ukundana byeruye na Bebe Cool asanzwe ari umunyamideli akaba n’umunyamakuru ukomeye muri Uganda. Yashakanye na Bebe Cool, bafitanye abana batatu Alpha Thierry, Beata na Caysa.Kuri ubu, uyu muryango uritegura umwana ugiye kuvuka mu minsi ya vuba (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa muri Uganda, cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Bebe ni umurashi mwiza…Arahamya’, bavuze ibi mu gihe umugore wa Bebe Cool yitegura kwibaruka umwana nk’uko amafoto yashyizwe hanze agaragaza ko akuriwe.

Kirema Zuena ukundana byeruye na Bebe Cool asanzwe ari umunyamideli akaba n’umunyamakuru ukomeye muri Uganda. Yashakanye na Bebe Cool, bafitanye abana batatu Alpha Thierry, Beata na Caysa.Kuri ubu, uyu muryango uritegura umwana ugiye kuvuka mu minsi ya vuba nk’uko Bebe Cool yabitangaje.

Uyu mugabo umaranye imyaka 14 amenyanye n’umukunzi we, yabwiye afana be ko afite ibyishimo by’ikirenga nyuma y’uko amenye ko umugore we atwite inda ya gatanu.Uyu muryango usanzwe ufite abana 4, barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe ukiri muto, witwa Deen Ssali.

Uyu mugore yigeze guhatanira ikamba rya Miss Uganda afite imyaka 31 y’amavuko.Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, umwaka ushize umugabo we yamugeneye Mercedes Benz CLS 350 nk’impano yoroheje gusa ngo mu ubutaha azamuha ibisumbyeho.

Bebe Cool yahamije ko umugore we agiye kwibaruka umwana wa Gatanu

Uyu mwana Zuena atwite ni uwa 5 akaba uwa 6 kuri Bebe Cool, kuko uyu muhanzi afite undi mwana w’imyaka 22 yabyaye mbere y’uko amenyana na Zuena.

Mu minsi ishize, Bebe Cool yahishuye ko umukunzi we akunda kwambara no kugura amakariso mashya buri cyumweru byose agamije ko umugabo akomeza kumwitaho. Ngo akora ibi byose agamije gutuma umugabo akomeza kumwitaho no kumurangarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa