skol
fortebet

Bidasubirwaho Urban Boys igizwe na Humble ndetse na Nizzo, Safi yaherekejwe!

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, amateka mashya aranditswe!Itsinda rya Urban Boys rigiye gukomeza urugendo rwa muzika ari babiri aho kuba batatu nk’uko byari bisanzwe ni nyuma y’uko Safi Madiba yipakuruye bagenzi be.
Ahagana i saa cyenda mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Olympic Hotel, Humble na Nizzo bamaze gutangaza y’uko bazakomeza gukora muzika ari bonyine n’ubwo Safi yagiye badashimiye ababafashije gutera intambwe bari bamaze kugeraho.
Humble Jizzo niwe wabanje (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, amateka mashya aranditswe!Itsinda rya Urban Boys rigiye gukomeza urugendo rwa muzika ari babiri aho kuba batatu nk’uko byari bisanzwe ni nyuma y’uko Safi Madiba yipakuruye bagenzi be.

Ahagana i saa cyenda mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Olympic Hotel, Humble na Nizzo bamaze gutangaza y’uko bazakomeza gukora muzika ari bonyine n’ubwo Safi yagiye badashimiye ababafashije gutera intambwe bari bamaze kugeraho.

Humble Jizzo niwe wabanje kugera mu cyumba cyabereyemo ikiganiro n’itangazamakuru,yinjiye aherekejwe na 2 PAC wabashije bagikorera muzika i Butare.Akicara, Humble yahise afata Telefone arahamagara bishoboka kuba yahamagaraga Nizzo kuko we atari yahageze.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,Nizzo na Humble
Mu ijambo rye, Humble Jizzo yabanje kwisegura kubwo gutinda ndetse ashima abanyamakuru ku kuba bemeye gutegereza bakihanganira icyo gihe cyose.

Ati " Nyuma y’amagambo atandukanye yagiye avugwa kuba mwitabiriye ni agaciro, ndagirango mbashimire.(...)Turatangira twibwirana, dukurikizeho incamake zaranze Urban boys, uburyo ihagaze ubu cyangwa gusenyuka,...icyerekezo dufite, umwanya w’ibibazo n’ibindi."

Nk’umwe mu bakunze kuvugira iri tsinda, Humble yabwiye itangazamakuru ko batangiye ari batanu ariko ko uko iminsi yicumaga abaje gukomera ku mwuga ari batatu aribo Nizzo, Safi na Humble baje kumenyekana mu ruhando rwa muzika.

Yakomeje avuga ko mbere y’uko bashwana bari bageze ku rwego rwo kubyaza umusaruro impano y’abo ariko ko Safi yabavuyemo agaca inzira ze.Ngo bagitangira urugendo rwa muzika bari bafite ubwoba bw’uko batazemenyakana bakurikije uko kibuga cyari kimeza ariko ko Imana yaciye inzira bakaza kwandikisha izina ku mu ruhando rwa muzika.

Yavuze ko mu myaka irenga icumi bamaranye bakoraga nk’ishyirahamwe kandi ko buri wese yari afite imigabane muri iyo komanyi y’ubucuruzi.Yashimye bikomeye buri wese wagize uruhare kugirango begukane amashimwe(AWARDS) arenga 10,yongeye gushimira itangazamakuru by’umwihariko ryababaye hafi.

Agira ati “Urban Boys yageze ku rwego rwo kuba ikompanyi y’ubucuruzi, kandi abantu bari barimo (Nizzo, Safi, Humble) bari bafite imigabane ingana.”

Akomeza agira ati “Bivuze ko Safi afatwa nk’umukozi wa ‘Company’ wasezeye. Cyakora ntiturafata umwanzuro wo gusimbuza Safi se kwikorana.”

Humble kandi yashimye akazi kakozwe na Safi akiri mu itsinda, avuga ko bamugomba icyubahiro kubyo yabakoreye.Ariko arenzaho ati " muri kompanyi iyo umukozi asezeye ntabwo yo ihagarara(...) niba ari uko njye na Nizzo tubibona itsinda rirahari, turi abantu b’abagabo(...)turakomeje gahunda zacu, niba ari Interview turazikora turi babiri, dufite ibitaramo, akazi karakomeza, ntabwo wavuga ngo kompanyi yafunze imiryango. Intambwe ku yindi ibintu birakorwa k’umurongo nta kitwirukatsa."

Jean De Dieu Semuhungu wamamaye nka 2Pac yafashe ijambo maze avuga ko yababajwe bikomeye no kumva ko abo yafashije gutera intambwe umwe yavuyemo agatangira urugendo rwa wenyine.Ngo akibafasha n’ubundi yabonaga Safi na Nizzo batumvikana. Ati " Barabizi, natangiye kubabona ari abana, ariko Safi na Nizzo bamye bameze nk’udusake tubiri duhora dushondana,..."

Yunze mu rya Humble maze asaba abanyamakuru kutavuga ko Urban Boys yasenyutse ahubwo ko ibikorwa bikomeje.

Humble yabajijwe niba koko nawe ashobora kuva muri iri tsinda bitewe n’uko ashobora kuzajya gutura muri Amerika n’umukunzi we; yasubije ko Urban Boys ayifite ku mutima kandi uko byagenda kose bazakomeza gukora akazi nk’uko bisanzwe.

Mu cyuma abanyamakuru bari bake
Yabwiye itangazamakuru ko atari gufata umwanya wo kubeshya abanyarwada iyaba azi neza ko atazakomeza gukorera muri Urban Boys.Yashimangiye ko mbere y’uko uyu mwaka urangira bagomba gukora ibitaramo bitandukanye i Rubavu, i Huye na Nyamata.

Ku bijyanye na shene ya Youtube ya Urban boys mu minsi ishize yari yashimuswe na Safi akayishyira ku mazina ye, Humble yasubije ko bamaze kuyisubiza kandi ko byose bari bafite byasubiye ku murongo. Ati "Dukeka ko kari agakoryo yashakaga kudukora.". Ngo n’ibindi byaUrban Boys,Safi yaba afite ububasha bazabiganirhao bakemura icyo kibazo.

Ngo muri iyi minsi ntibari kuvugana ariko yizeye neza ko mu munsi ya vuba bazaganira bakagira ibyo bashyira ku murongo.

Humble na 2 PAC wabafashije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa