skol
fortebet

Big Dom yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yo kwibuka ‘Etre Abandonne’

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Big Dom ni umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa, muri iyi minsi yongeye gusubukura ibikorwa bye bya muzika aho yanakoze indirimbo yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyuma y’ uko yari yatangaje ko iyi ndirimbo ye yashyizwe muminsi ishize, kurubu yayikoreye amashusho.
Muri iyi ndirimbo yise ‘Etre Abandonne’ Big Dom yumvikana yibaza impamvu Jenoside yabaye, akibaza icyo abayikoze bungutse akagaragaza ko Jenoside (...)

Sponsored Ad

Big Dom ni umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa, muri iyi minsi yongeye gusubukura ibikorwa bye bya muzika aho yanakoze indirimbo yo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Nyuma y’ uko yari yatangaje ko iyi ndirimbo ye yashyizwe muminsi ishize, kurubu yayikoreye amashusho.

Muri iyi ndirimbo yise ‘Etre Abandonne’ Big Dom yumvikana yibaza impamvu Jenoside yabaye, akibaza icyo abayikoze bungutse akagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahekuye u Rwanda abana barwo barenga miliyoni. Mu gitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo uyu muhanzi yumvikana asaba urubyiruko kugumana icyizere no kugira ubushake n’imbaraga zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyababyaye.

Big Dom nk’umuhanzi w’Umunyarwanda asanga buri muhanzi aba afite icyo agomba gukora muri iki gihe cyo kwibuka abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata,1994 bakifatanya n’abandi banyarwanda ndetse by’umwihariko nk’abazwiho impano yo gufasha abantu binyuze mu bihangano agasanga bakagombye gukora ibihangano byo guhumuriza abanyarwanda baba bari mu gahinda gakomeye ko kwibuka ababo bazize uko bavutse. Ibi akaba yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com mu kiganiro bagiranye ubwo yamuhaga iyi ndirimbo ye nshya.

Hano Mushobora kureba Amashusho y’indirimbo nshya ya Big Dom " Etre Abandonne"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa