skol
fortebet

Bijoux yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije ukuri ku gutandukana kwe n’umugabo we

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux kubera filime y’uruhererekane yitwa Bamenya yahaye igisu bizo gitangaje uwamubajije niba koko amakuru avugwa yo gutandukana n’umugabo we ari ukuri.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro Bijoux yagiranye n’bakunzi be ku rubuga rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa yabahaye umwanya wo kumubaza ibibazo bashaka nawe akabasubiza.

Aha abakunzi be bamubajije ibibazo byinshi bitandukanye, mu bamubajije ibibazo harimo n’uwamubajije niba amakuru avugwa yo gutandukana n’umugabo we Sentore Lionel ari ukuri mu gusubiza Bijoux amubwira ko akwiye gutegereza kumva ibindi akazamusubiriza rimwe.

Uwabajije yagize ati"Ese ibyo twumva nibyo koko watandukanye na Sentore?".

Bijoux mu gusubiza yagizi ati"Muzumva n’ibindi byinshi ahubwo reka nzabisubirize rimwe byabaye byinshi".

Bijoux kandi yabajijwe icyo akora iyo abantu bakomeje kumwibasira bamuvugaho amagambo y’ibinyoma avuga ko asenga ubundi agatuza ntiyite kubiri kuvugwa.

Abajijwe umuntu w’ingezi mu buzima bwe havuyemo abo mu muryango we n’umwana we yavuze ko ari umugabo we icyakora benshi bakomeje kumubaza izina ry’umugabo we ariko yanga kurivuga.

Aha hari nuwahize amubwira ati"Niba koko utewe ishema n’umugabo wawe kubera iki utatubwira izina rye?. Bijoux avuga ko nta muntu wahitamo umut atishimiye cyangwa utamuteye ishema.

Amakuru yo kwa Bijoux n’umuhanzi mu Njyana gakondo Lionel Sentore yavuzwe nyuma y’uko aba bombi basibye amafoto kuri Konti zabo y’ubukwe ndetse n’andi bari bahuriemo gusa kugeza ubu muri bo nta numwe urerura ngo avuga niba koko baratandukanye.

Ubukwe bwabo bwari bwabaye ku wa 8 Mutarama 2022 bwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa