skol
fortebet

Bimwe mu bibazo bikomeye abahanzi bagejeje kuri Minisitiri Mbabazi

Yanditswe: Saturday 01, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu biganiro abahanzi Nyarwanda bagiranye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, bahawe umwanya uhagije wo kuvuga ibibazo bikomeye bahura nabyo bakeneyeho ubufasha muri Minisiteri.

Sponsored Ad

Ni ibiganiro byabaye mu gitondo cyo ku munsi w’ejo Taliki 30 Nzeri 2022 aho abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’imydagaduro bagaragarije Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko ibibazo bahura nabyo bikabagora ariko bagashimangira ko habayeho ubufatanye na Minisiteri umuziki Nyarwanda warushaho kwaguka kandi ukagera kure.

Bimwe mu bibazi bagaragaje harimo:

Federasiyo y’abahanzi bakora muzika iriho ariko ntigira aho ikorera

Kuva Sitade Amahoro yatangira gusanwa abakoreragamo bakavanwamo, Federasiyo y’abahanzi ba muzika iri mu zambuwe ibyumba bari baratijwe.

Intore Tuyisenge uhagarariye iyi federasiyo yabwiye Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco ko kimwe mu byo bakeneye kugira ngo akazi kabo karusheho kugenda neza ari ibiro byo gukoreramo kuko kugeza ubu ibiro byabo biba mu bikapu.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Rosemary Mbabazi yijeje ubuyobozi bw’iyi federasiyo kubashakira aho gukorera ariko abaha umukoro wo kwishyira kuri gahunda ku buryo haba hazwi neza abantu bazajya bakorera muri ibyo biro ndetse n’ibizajya bikorerwamo.

Basabye ubukangurambaga mu bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge no gukangurira abahanzi kwibumbira hamwe

Abahanzi bagaragaje ko hari ikibazo cyo kutamenya amakuru ku bijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge, bityo kugeza uyu munsi ugasanga hari benshi batazi uko babyaza umusaruro ibihangano byabo.

Aha hanatunzwe agatoki Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana abakoresha ibihangano by’abahanzi (RSAU) kuba imikorere yacyo kugeza ubu ikiiri amayobera ndetse hafi ya bose bakaba badasobanukiwe uko iki kigo gikora.

Aha basabye Minisiteri gukurikirana imikorere y’iki kigo byaba byiza kigahabwa umurongo mwiza w’imikorere yateza imbere abahanzi muri rusange.

Abahanzi basabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco gukangukira ibyo kureshya abashoramari mu ruganda rw’imyidagaduro

Tuyisenge Intore uhagarariye ihuriro ry’abahanzi bakora umuziki yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco ko hashyirwa imbaraga mu kureshya abashoramari mu muziki kimwe n’uko igihugu kidasiba kubareshya mu bindi bice.

Aha abahanzi bagaragaje ko hari ibikorwa binyuranye bakeneyemo ubushobozi ariko bakaba kugeza ubu batabufite, iyi ikaba impamvu babona ko bakeneye abashoramari bafite ubushobozi kuko uruganda rw’imyidagaduro rubaye rumeze neza rwakunguka neza.

Aha Minisitiri Mbabazi Rosemary yijeje abahanzi ko Leta ifite ubushake bwo kureshya abashoramari bo mu muziki, ku ikubitiro akaba yanahise atanga urugero rw’umuyobozi wa Grammy Awards, Harvey Mason, Jr. bahuye bagirana ibiganiro bigamije no gushora imari muri uru ruganda n’ubusanzwe abarizwamo.

Abahanzi basabye Minisiteri kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego zifite aho zihurira n’umuziki bakunze kugongana

Abahanzi bagaragaje ko bajya bagorwa n’inzego zitandukanye ziganjemo iza Leta bakunze kugongana kandi bikarangira aribo babihombeyemo, basaba ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubakorera ubuvugizi.

Abahanzi bagaragaje ko badashimishijwe n’ifungwa rya hato na hato ry’ibitaramo, yewe n’aho bitafunzwe ugasanga bahawe impushya zibemerera gukora kugeza mu masaha ya kare nyamara abakunda ibitaramo bakunze kubyitabira mu masaha ya nijoro cyane.

Ikindi abahanzi bagaragaje ko bakeneyeho ubuvugizi, ni ukubasabira uburenganzira bwo kujya bafatira amashusho ahantu heza nyaburanga mu Rwanda.

Aha batunze agatoki Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo RDB, bahamya ko inshuro nyinshi bakegera basaba ko cyabafasha kubona ahantu ho gukorera amashusho bitinda cyangwa rimwe na rimwe bakarenzwa ingohe.

Abahanzi bagaragaje ibi akenshi aribyo bibatera kujya gufatira amashusho y’indirimbo zabo hanze y’u Rwanda nyamara atariko byakagenze.

Minisitiri Mbabazi yijeje abahanzi ko Minisiteri igiye gukorana n’izindi nzego ibyo bibazo bigakemuka; aha yavuze ko bidakwiye ko umuhanzi ajya gufatira amashusho hanze y’u Rwanda kuko mu gihugu cye atahafite uburenganzira buhagije.

Aha Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko amashusho y’indirimbo z’abahanzi yakabaye yifashishwa mu kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda bityo kuba bajya bakora indirimbo bagaragaza ubwiza bw’ahandi zigaca ku ma televiziyo mpuzamahanga ari igihombo gikomeye.

Abahanzi basabye ikigega cyajya kibagoboka

Abahanzi bagize umwanya wo kugaragariza Minisitiri ikibazo cy’ubushobozi, basaba ko bafashwa gushyirirwaho ikigega cyajya kibunganira mu bushobozi.

Abahanzi bagaragaje ko mu bikorwa byabo bya buri munsi bagorwa n’ikibazo cy’ubushobozi ku buryo bakeneye ikigega gishobora kubagoboka mu gihe bakeneye andi maboko.

Kuri iki kibazo Minisitiri yavuze ko ibiganiro bigeze kure hatekerezwa uko iki kigega cyashyirwaho kugira ngo kijye gifasha abahanzi mu rwego rw’amikoro.

Abahanzi basabye ko bategurirwa Itorero

Abahanzi bari bitabiriye iyi nama basabye ko hakongera gutegurwa irindi torero ry’abahanzi kugira ngo abacikanywe n’irya mbere babone amahirwe yo kwiga uburere mboneragihugu.

Aha Tuyisenge Intore uhagarariye ihuriro ry’abahanzi yagaragaje ko imyitwarire ya bamwe mu bahanzi igaragaza ko hari ibyo bakeneye kwiga by’umwihariko ku ndangagaciro ndetse n’uburere mboneragihugu, aboneraho gusaba Minisitiri ko hakongera gutegurwa Itorero ry’abahanzi.

Iki nacyo Minisitiri Mbabazi yagaragaje ko bagiye kukirebaho ariko yitsa ku myitwarire y’abahanzi by’umwihariko mu bihangano byabo.

Aha Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yibukije abahanzi kujya babanza gutekereza ibyo bagiye kuririmba kuko biba bizakurikirwa n’abantu benshi kandi bikamara igihe kirekire.

Abahanzi basabye ingendoshuri mu bihugu byateye imbere mu buhanzi kugira ngo bihugure muri uyu mwuga

Abahanzi bagaragaje ko bakeneye kwihugura byimbitse ibijyanye na muzika, aha niho bahereye basaba kubona buruse zazabafasha kwiyongerera ubumenyi mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi.

Uretse kuba hari abakeneye kujya kwiga ibijyanye na muzika, abahanzi bagaragaje ko bakeneye no gufashwa kubona aho bakorera ingendoshuri bakaba bakwihugura kuri uyu mwuga bagendeye ku bibera ahandi bateye imbere.

Kuri iki kibazo naho Minisitiri yabijeje ko mu gihe bakwishyira hamwe bagakomeza ihuriro ryabo, nta kabuza nabyo byarebwaho hagakorwa ubuvugizi hagashakwa uburyo iki kibazo nacyo cyakemuka.

Ku rundi ruhande abahanzi bahawe umukoro

Minisitiri Mbabazi yahaye abahanzi umukoro wo guharanira kwishyira hamwe no gufatanya kuko ubumwe bwabo aribwo bwatuma bikemurira ibibazo bahura nabyo umunsi ku wundi.

Yabasabye kwitabira amahuriro yabo kuko igihe baba bafite aho bahuriye n’inzego zabo zubakitse neza bizihutisha gusubiza ibibazo byabo.

Uretse kwishyira hamwe Minisitiri Mbabazi yasabye abahanzi kugira indangagaciro z’Umunyarwanda mu bihangano byabo bagaharanira kutonona umuco w’Igihugu cyabo.

Minisitiri yibukije abahanzi ko hari gutegurwa igikorwa cy’Ubuhanzi muri dipolomasi aho abahanzi bagiye kugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu binyuze mu bikorwa byabo.

Yibukije abahanzi ko iyo bagiye hanze y’u Rwanda bagerayo bahagarariye Igihugu kabone n’iyo baba bagiye muri gahunda zabo.

Ati “Icyiza iyo ugiye uri umuhanzi umuntu ukurebye mbere y’uko yumva izina ryawe cyangwa umuziki wawe, u Rwanda nirwo ruza imbere, bityo turifuza ko mugira uruhare mu kumenyekanisha Igihugu.”

Minisitiri yasabye abahanzi ko mu gihe bazaba batangiye kubiyambaza muri gahunda zinyuranye zizabera muri Ambasade zitandukanye bakwiye kwirinda imico ikunze kubaranga yo gutoroka.

Ati “Turateganya gukorana na Ambasade zacu hirya no hino bakajya bategura ibikorwa bitandukanye bakabatumira mukajya gutaramirayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa