skol
fortebet

Umusore w’imyaka 22 mwiza yitabye Imana kuburyo butunguranye - Inkuru Irambuye

Yanditswe: Thursday 15, Apr 2021

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku itariki ya 14 Mata 2021 nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda hasakajwe inkuru ibabaje y’umusore witwa Jean Paul Bizumuremyi witabye Imana mu bryo butunguranye, ndetse benshi bakababazwa n’uko yitabye Imana yenda gukora isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko tariki ya 17 Mata.

Sponsored Ad

Nk’uko umwe bari inshuti ze ndetse wamubaga hafi , yibitangarije ISANO Tv , ngo uyu musore wari ukuri muto yitabye Imana nyuma y’uburwayi butandukanye yari amaze igihe arwaye.


Uyu yavuze ko Jean Paul yabanje kurwara Cancer y’ukuguru baza kugukuraho, hanyuma aza kurwara ikibyimba mu mutwe nacyo barakibaga , ndetse ngo yaje kurwara n’ibihaha ndetse nizindi ndwara z’uruhu.

Uyu musore yakomeje avuga ko Jean Paul biganye ndetse ko bamuzi bose abasigiye agahinda gakomeye , dore ko ngo yabanga neza na buri wese.

Abajijwe idige Jean Paul azashyingurirwa yatangaje ko batari bafata gahunda ariko ko bifuzaga ko yashyingurwa ku munsi yari kuzakoreraho isabukuru y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa