skol
fortebet

Biravugwa ko Platin yatandukanye n’umugore we nyuma yo gusanga umwana yabyaye atari uwe

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Benshi bakomeje kwibaza ku makuru yo gutangukana kwa Platin n’umugore we cyane ko iyi nkuru isa nkaho ari nshya mu matwi ya benshi.

Sponsored Ad

Amakuru dukura ku Inyarwanda avuga ko aba bombi batakibana nk’umugore n’umugabo nyuma y’uko Platin amenye ko umwana bari baherutse kwibaruka yitaga uwe atari uwe ahubwo ari uw’uwundi mugabo.

Uwatanze amakuru yavuze ko ibi Platin ya bimenye nyuma y’uko ahamagawe n’umuntu atazi akamubwira ko umwana ari kurera atari uwe akwiye gukora ubushakashatsi ariko undi akabanza kubyirengagiza atekereza ko ariabatekamutwe.

Nyuma uwo mugabo yaje kumuhamagara ku nshuro ya kabiri ari nabwo Platin yagize amakenga akagisha inama inshuti ye y’umunyamakuru bafata umwanzuro wo gupimisha ADN ari mu buryo bw;ibanga umuore ata bizi.

Umunsi umwe Platini ari bwirirwe mu rugo, umugore yabyutse ajya mu kazi nk’ibisanzwe, maze Platini aba abonye umwanya mwiza wo kumenya ukuri.
Platini yahamagaye uwo munyamakuru bagiye inama, ndetse banzura ko bagomba guhurira kuri bimwe mu bitaro bya hano i Kigali bagapimisha.

Bahageze Platini yabonanye bwa mbere n’uwo musore uvuga ko umwana ari uwe, maze amubwira uko byose byagenze.

Uwo musore yabwiye Platini ko yabwiwe na Olivia umugore wa Platini (mbere batarashakana) ko yamuteye inda, maze uwo musore akabyamaganira kure bitewe n’uko yari amuzi, ndetse ngo ataniteguye guhita arera umwana, aramuhakanira.

Olivia bitewe n’uko yaryamanaga nabo bombi, yahise abibwira Platini, maze yanga kumukoza isoni ari nabwo bahise bapanga ubukwe bwihuse kugira ngo abyare bari kumwe (Ababyibuka neza bibuka ko uyu mugore yakoze ubukwe atwite).

Nyuma yo kuganira ni nabwo uwo munyamakuru yahageraga, maze binjira bajya aho bakorera ADN. Mu bimenyetso byagaragaye byagaragaje ko umwana atari uwa Platini, ahubwo ari uw’uwo musore.

Icyo gihe Plati ntiyegeze yereka umugore ko hari icyo yamenye ndetse akomeza kubaho ubuzima busanzwe murugo nk’umuryango.

Ku mugoroba wo kuwa 10 Ukwakira 2022, Platini aherekejwe n’umugore we ndetse n’‘umwana’ bamugejeje ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.

Ubwo yari muri Amerika, umugore wa Platini yahamagawe na Terefone y’umushuti we ukora ku bitaro bapimiyeho ADN, amubwira ko aherutse kubona umugabo we ateruye umwana n’uwo munyamakuru ndetse n’undi muntu bari kuri ibyo bitaro, ngo ariko we ntiyamubonye.

Umugore yahise agwa mu kantu yumva ko bamuvumbuye, niko kongera guhamagara uwo mushuti we wamuhaye amakuru, ngo amurebere icyo bari baje gukora.

Mu kumurebera basanze bari baje gukora ADN, maze umugore abivumbura gutyo umugabo we ari muri Amerika.

Bivugwa ko icyo gihe umugore ahise afata umwanzuro wo guta urugo ndetse akabikuza amafaranga na bimwe mu bintu yari akeneye umugabo agaruka umugore atari murugo.

Src:Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa