skol
fortebet

Biravugwa ko Rihanna na A$AP Rocky bari munzira yo gutandukana

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo hagati y’umuririmbyi Rihanna n’umuraperi akaba na producer Rakim Nakache Mayers, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi A$AP Rocky,ushobora kuba wageze ku iherezo.

Sponsored Ad

Rihanna atwite inda nkuru y’uyu muraperi ASAP ndetse biteganyijweko azibaruka imfura yabo mu kwezi gutaha.

Mu gihe bagitegereje ko umwana wabo avuka kandi nyuma yumwaka n’igice bamaze bashyira ahagaragara ko bafitanye umubano wihariye, urukundo rwabo biravugwa ko rwasenyutse bitewe n’uko uyu muraperi ashobora kuba yananiwe kuzamura ipantaro ye agaca inyuma Rihanna.

Ku mbuga nkoranyambaga hokomeje gusakara amakuru avuga ko Uyu muhazikazi n’uyu muraperi bamaze gutandukana

Louis Pisano,umusesenguzi utanga ibitekerezo ku myambarire,ukurikirwa kuri Instagram n’abantu ibihumbi 130 n’abarenga ibihumbi 19 ku rubuga rwa Twitter, yakongeje imbuga nkoranyambaga kubera ubutumwa yatangaje.
Yagize ati”Rihanna na ASAP Rocky batandukanye. Rihanna yatandukanye na we nyuma yo kumufata asambana n’umuhanzi w’imideli z’inkweto Amina Muaddi”.Ibi akaba yabitangarije kuri konte ye @LOUIS_VIA_ROMA.

Amakuru agaragaza kandi ko ubu busambanyi buvugwa bwabaye mu gihe cya Paris Fashion Week iheruka.Ubu butumwa bwahise bukundwa n’abagera ku bihumbi 17 kandi bukaba bwasangijwe inshuro zirenga ibihumbi 10.6 naho retweets igera hejuru ya 2,400.

Ku rundi ruhande, abafana b’uyu muririmbyi w’imyaka 34 ukomoka muri Barbados bazi ko atwite kandi ntibemere ko umukunzi we yakora igikorwa nkiki.

Nubwo kugeza ubu nta soko yemewe yemeza cyangwa ngo ihakane ibyavuzwe na Louis Pisano, amagambo ye yongeye guteza urujijo cyane ko yerekanye ko Rihanna na Amina ushinjwa kumuca inyuma bari inshuti,bakunze kubonana ndetse ngo yari umufatanyabikorwa wa Kompanyi ye y’imyenda yitwa Fenty.

Indi ngingo y’ingenzi Pisano yerekanye ni uko umubano w’uyu muraperi na Amina umaze imyaka myinshi.

Rihanna na A$AP Rocky byatangiye kuvugwa ko bakundana mu 2020 nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana mu ibanga.

Sorce:canindia.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa