skol
fortebet

Bmjizzo yambitse impeta umunyarwenya Florence bari baranye igihe mu munyenga w’urukundo(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Producer Julien Bmjizzo uri mu bagezweho mu gutunganya imiziki y’abahanzi Nyarwanda batuye i Burayi yambitse impeta umukunzi akaba n’umunyarwenya Sugira Florance bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabereye ku mucanga wo muri Zanzibar, aho bamaze iminsi barasohokeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sugira yagize ati “Niba hari icyemezo cyari cyoroshye ariko kinagoye ni ukuvuga ‘Yego’, wambereye inshuti n’umukunzi imyaka ine ishize, birumvikana rimwe byabaga ari byiza ubundi bikaba bibi, ariko wahoraga uri inshuti yanjye, niyo mpamvu naguhisemo uyu munsi, ejo ndetse na burundu."

Ni amagambo yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bwifurizaga uyu mukobwa ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima yari atangiye.

Julien Bmjizzo ni umusore utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi banyuranye, uyu ni nawe wakoze ‘Why’ The Ben aherutse gukorana na Diamond ndetse akaba n’umwe mu bazanye umushinga wa ‘Kamwe’ indirimbo yahurijemo abahanzi benshi.

Uretse iyi ndirimbo ariko kandi yanakoze ku yindi mishinga nka; ‘Only you’ ya Ben Kayiranga na The Ben, Ndabazi, Warokoso na Madede za Marina, Aba People ya Kevin Mbanda, Katerina ya Bruce Melodie, Bombe ya DJ Lenzo&Phil Peter n’izindi.

Sugira we ni umunyarwenya kugeza ubu ubarizwa muri Daymakers ya Clapton Kibonge nubwo amaze igihe kinini atagaragara mu ruhando rw’abakinnyi ba sinema mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa