skol
fortebet

Briana Jai wahoze ari umukunzi wa Harmonize ari mu rukundo rushya n’umusore ufite ubumuga

Yanditswe: Monday 27, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Briana Jai wahoze akundana n’umuhanzi Harmonize akaba yaranavuzwe mu rukundo na Kivin Kade yahishuye ko ari murukundo rushya n’umusore ufite ubumuga.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’uburanga bukunze kuvugisha abatari bake, asanzwe aba muri Australia. Yahishuye ko ari gukundana na Philip Nwosu ukomoka muri Nigeria.

Philip Nwosu wegukanye umutima wa Brianna yacitse akaguru k’ibumoso. Ubwo bumuga afite ntibwatumye yiheba kuko akora imirimo itandukanye ndetse ni umutoza mu bijyanye n’imikino ngororamubiri.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Briana Jai abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yagaragaje ko yihebeye uyu musore.

Aba bombi basangije ababakurikira amafoto n’amashusho bari gusangira ibihe by’umunezero aho bari basohokeye bahita banaboneraho kugaragariza Isi urwo bakundana.

Briana uherutse kugirira ibihe byiza mu Rwanda agaragaje uyu musore nyuma y’igihe atandukanye na Harmonize aho bavuze ko batandukanyijwe nuko bananiwe kumvikana aho bazatura kuko buri wese yifuzaga ko batura mu Gihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa