skol
fortebet

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri mu Rwanda ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kwamamara hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo wamenyekanye nka Bruce Melodiye yongeye kwerekana ko afite abakunzi benshi kandi ko ibikorwa bye bigera kure bitewe nokwiyongera kw’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram aho kuri ubu yabaye umuhanzi wa kabiri ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram hano mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nyuma y’amasaha make ashyize hanze indirimbo yakoranye n’umunyecongo Innos B , umuhanzi Bruce Melodie ashimangiye umwanya wa kabiri mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa kurusha abandi kuri Instagram.

Kugeza ubu Itahiwacu Bruce uzwi nka Munyakazi yujuje ibihumbi 800 bimukurikira kuri Instagram ashimangira nimero ya kabiri mu bahanzi nyarwanda bakurikirwa cyane kuri uru rubuga.

Munyakazi akurikira Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ukurikirwa n’abagera ibihumbi 876 ufite umaze igihe yarigaruriye umwanya wa mbere kuriururubuga ndetse n’ahandi.

Bruce Melodie akomeje gukora ubutitsa nyuma y’iminsi mike ahuye n’ibibazo i Burundi ariko Nyagasani agakinga akaboko ndetse ndetse akanahakorera ibitaramo by’akataraboneka byitabiriwe n’imbaga y’abantu uyu muhanzi akanyurwa n’urukundo yeretswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa