skol
fortebet

Bruce Melodie yahaye impano y’imodoka umugore we wizihiza isabukuru y’amavuko(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda yahaye impano y’imodoka umugore we ku isabukuru ye y’amavuko.

Sponsored Ad

Si kenshi Bruce Melodie akunze kugaragaza umugore we ku mbuga nkoranyambaga gusa muri iki gihe asigaye abikora kenshi mu mafoto aherekezwa n’agambo meza yuje urukundo.

Mu magambo yanditse kuri uyu munsi ashimira umugore we ku isabakuru y’amavuko, yagize ati “Ejo, nizihije umugore utangaje wibye umutima wanjye kandi wambaye hafi mu bihe bikomeye n’ibyoroheje.”

“Urabikwiye, mfite akantu gato katuma umunsi wawe uba udasanzwe. Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye.”

Ku wa 6 Gicurasi 2021 Bruce Melodie yatangaje ko mu bitekerezo bye harimo gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka irenga itandatu babana ndetse bakaba banafitanye abana babiri.

Bruce avuga ko iyi izaba ari impano ikomeye azaha uyu mubyeyi wamwibarukiye imfura n’ubuheta.

Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, kuva mu 2015 yatangiye kubana n’umugore we adakunze kugaragaza cyane, gusa ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Katerina’ byavuzwe ko yayituye uyu mugore dore ko ari rimwe mu mazina ye.

Mu bikorwa byinshi uyu muhanzi ageraho mu rugendo rwe rwa muzika mu ijambo rye ntihaburamo gushimira umugore we.

Mu 2018 Bruce Melodie yashimiye mu buryo bukomeye umugore we wamuherekeje mu rugendo yamazemo amezi atatu ahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 yanegukanye icyo gihe.

Mu 2021 ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’imikoranire na Kigali Arena ubu yiswe BK Arena uyu muhanzi yashimangiye ko hari ibintu ateganya gukora ku bw’urukundo rukomeye akunda umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa