skol
fortebet

Bugesera:Umusore akurikirayweho gusambanya abana 9 b’abahungu nyuma y’imyaka ibiri afunguwe

Yanditswe: Monday 03, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’umusore wigeze guungwa imyaka 12 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa kuri ubu akaba akurikiranyweho gusambanya abana icyenda b’abahungu.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko yari yarafunguwe muri 2020 nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 12.

Tariki 01 Ukwakira 2022, yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya abana icyenda (9) b’abahungu.

Uyu musore ufungiye kuri stati ya RIB ya Kamabuye, akekwaho kuba yarasambanyaga abo bana b’abahungu ubwo babaga bagiye gutashya, akabasangayo ubundi akabasambanya.

Abo bana icyenda bakekwaho gusambanywa n’uyu musore, bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda, aho iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Pamba II mu Kagari ka Kampeta mu Murenge wa Kamabuye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeje amakuru yo kuba uyu musore yatawe muri yombi, aboneraho kugira inama ababyeyi.

Dr Murangira yasabye ababyeyi kwirinda ko abana babo bajya ahantu hatari umutekano wizewe byumwihariko ahantu nk’aho bashobora gusambanyirizwa.

Yagize ati “Ikindi ababyeyi bagomba gusobanukirwa ni uko umwana yaba uw’umuhungu kimwe n’umukobwa bose bashobora gusambanywa nubwo ab’abakobwa ari bo bibasirwa cyane.”

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

ITEGEKO Nº 69/2019 RYO KU WA 08/11/2019 RIHINDURA ITEGEKO Nº 68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 4: Gusambanya umwana

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) asambanyije umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa