Bull Dog yanenze bamwe mu banyamakuru batiza umurindi indirimbo z’inshishurano

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 5 November 2018 Yasuwe: 305

Bull Dog yavuze ko anenga bamwe mu banyamakuru nyarwanda batiza umurindi indirimbo nyarwanda bagakomeza kuzishyigikira ko aribo batuma umuziki nyarwanda usubira inyuma ndetse bakima umwanya impano z’abahanzi bakizamuka kugirango berekane impano zabo mu kimbo cyo gukomeza kwamamaza indirimbo ziganwe.

Umuraperi Bull Dog kuri ubu ufatwa nk’umwe mu baraperi bagize uruhare runini mu iterambere rya Hip Hop nyarwanda mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO yanenze bamwe mu banyamakuru bakora mu ishami ry’ imyidagaduro batiza umurindi indirimbo z’inshishurano bagakomeza kuzamamaza ko aribo basubiza inyuma muzika nyarwanda .

Yagize ati “ Njyewe ntabwo nshobora gukora ingeso yo gushishura gusa icyo nabwira abahanzi ‘Shame on them’[ Bigaye] icyo navuga nakivuga ku banyamakuru bafata abo bahanzi bagafata izo ndirimbo bakazikina bavuga ngo abo bahanzi n’ibyamamare bagakomeza no kubamamaza cyane bakoze indirimbo z’inshishurano zidafite ireme ry’umwihariko wacu cyangwa wabo ahubwo ari ibintu bateruye hakurya no hino kugira ngo batumvishe ibintu birenze bakwiye kwisubiraho,”

Abajijwe impamvu baba babikora yasubije ko atazi impamvu yabyo gusa avuga ko ahubwo icyo yibaza ari impamvu ituma bariya banyamakuru babiha umwanya bagakomeza kubicuranga kandi bazi neza ko ari ibishishurano.

Avuga ko izi ndirimbo z’inshishurano ziramutse zimwe umwanya ko umuziki wo mu Rwanda watera imbere ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda bakamenyekana gusa ngo ntibitaba gutya umuziki nyarwanda uzata ireme ndetse n’abandi bahanzi ba nyiri bino bikorwa bazashyira isura mbi ku Rwanda ndetse no kubahanzi muri rusange.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko umushinga we abantu bawumvise uko utari...

Mwiseneza Josiane , mu gihe haburaga amasaha make ngo umushinga we...
21 February 2019 Yasuwe: 1896 0

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abamunenga kugira isoni

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abantu bamunenga ko agira isoni iyo ari...
21 February 2019 Yasuwe: 1884 0

Ibigwi bya Mwiseneza Josiane byatumye yandikwaho igitabo asanishwa na...

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe wa 2019(Miss Popularity)...
21 February 2019 Yasuwe: 1876 0

Umuraperi ukomeye muri Uganda usanzwe ari inshuti ya Eddy Kenzo...

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Gihugu cya Uganda Gereson Wabuyi...
21 February 2019 Yasuwe: 2025 2

Umuryango wa Tanasha wagaragaje impungenge ku mibanire ye na...

Mu gihe kingana n’amezi ane umuhanzi Diampnd Platnumz amaze akundana...
21 February 2019 Yasuwe: 1916 0

Impamvu nyamukuru yatumye igitaramo cy’ ubukangurambaga bwa Mwiseneza...

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye...
20 February 2019 Yasuwe: 5527 7