skol
fortebet

Bull Dog yihereyeho yavuze abandi aha amahirwe yo guhatana muri Guma Guma

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuraperi Bull Dog atangaza y’uko hari abahanzi b’abaraperi bagenzi be abona bakoze neza uyu mwaka bagakwiye guhabwa umwanya n’abo bagahatana/bakongera guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya munani.
Ubwo yari mu kiganiro na Isango Star,Bull Dog yabajijwe amazina y’abahanzi b’abaraperi batatu abona badakwiye kubura muri Guma Guma igiye kuba uyu mwaka nk’uko bivugwa.Yavuze ko hari benshi abona bakagiyemo ariko atibuka neza ibikorwa bakoze muri uyu mwaka. (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Bull Dog atangaza y’uko hari abahanzi b’abaraperi bagenzi be abona bakoze neza uyu mwaka bagakwiye guhabwa umwanya n’abo bagahatana/bakongera guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya munani.

Ubwo yari mu kiganiro na Isango Star,Bull Dog yabajijwe amazina y’abahanzi b’abaraperi batatu abona badakwiye kubura muri Guma Guma igiye kuba uyu mwaka nk’uko bivugwa.Yavuze ko hari benshi abona bakagiyemo ariko atibuka neza ibikorwa bakoze muri uyu mwaka.

Yihereye ho yavuze ko Jay-C uheruka gukorana indirimbo na Bruce Melodie bise ‘Am Back’, Fireman ndetse na Khalfan adaha neza amahirwe abona aribo baraperi bagakwiye guhabwa amahirwe yo kwinjira muri Guma Guma y’uyu mwaka.

Abajijwe imvugo igezweho mu baraperi, Bull Dog yahise asaba abanyamakuru n’abandi bireba kumutora maze ku munota wa nyuma w’irushanwa akaba aribwo azayitangaza, umwibuke mu mvugo yamamaye cyane ubwo ategukanaga umwanya wa mbere yateruye avuga ko hakoreshejwe ‘Kata’ mu guhitamo uwegukanye irushanwa.

Umwaka ushize wa 2017,Bull Dog yatashye atiyumvisha ukuntu yatsinzwe

Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi cyane nka Bull Dogg yari umwe mu bahatanaga muri Primus Guma Guma Super Star yabaye ku nshuro ya karindwi, yahavuye atumvishije neza impamvu ategukanye umwanya wa mbere mu gihe yabaye uwa mbere mu bitaramo bitatu bakoze muri bitanu byagombaga kuba.

Itsinda ry’abaririmbyi “Dream Boys” niryo ryegukanye irusharwa ryo kuririmba rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya karindwi (PGGSS7).

Baryegukanye nyuma y’igitaramo gisoza iryo rushanwa cyabereye muri Parking ya Stade amahoro, ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Nyuma yo guhimba ijambo ‘Kata’ muri Guma Guma, irya 2017 Bull Dog yavuze ko yabuze ‘ikibonezamvugo’ kuri ryo .Ati :”Namwe muzashake nk’abamenyi muri uyu muzika.”

Dreams Boys yabaye iya mbere ikurikirwa n’umuririmbyi Christoper wahawe sheki iriho miliyoni 4.5RWf. Uwa gatatu yabaye Bull Dogg wegukanye igihembo cya miliyoni 4RWf.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa