skol
fortebet

Bull Dogg yavuze ku mugore we wizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertland [Bull Dogg] wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo z’ikibonezamvugo mu njyana ya Hip Hop, ku wa 04 Ukwakira 2017 yifurije isabukuru y’amavuko umugore we, amuvuga nk’igikomerezwa mu buzima bwe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Bull Dogg yavuze amagambo aryohereye cyane ku mukunzi we, Muvunyi Nelly, asaba Imana gukomeza kumutiza ubuzima ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Ni ubutumwa bwishimiwe n’abakurikirana aba bombi ku mbuga nkoranyambaga uyu (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertland [Bull Dogg] wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo z’ikibonezamvugo mu njyana ya Hip Hop, ku wa 04 Ukwakira 2017 yifurije isabukuru y’amavuko umugore we, amuvuga nk’igikomerezwa mu buzima bwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Bull Dogg yavuze amagambo aryohereye cyane ku mukunzi we, Muvunyi Nelly, asaba Imana gukomeza kumutiza ubuzima ndetse anamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Ni ubutumwa bwishimiwe n’abakurikirana aba bombi ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi agifitiye urukundo rutaryarya uyu mukunzi we ndetse yanashimangiye imbere y’imbaga nyamwinshi y’abafana be ko akimeranye neza n’uyu mukunzi we uzwi ku mazina ya Muvunyi Nelly.

Umuhungu wa Bull Dogg yabyaranye na Nelly

Bull watangiye kumenyekana ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Umunsi w’Imperuka’ yongeraho iyitwa ‘Imfubyi’ yakoranye na The Ben, yagize ati”Mu bintu byose Imana yampaye niwowe uzambere ya byose.Ndasaba Imana ngo ikomeza kuntiza ubuzima kugirango nkomeze gusendereza umunezero wawe.Njyewe n’umwana wacu dutewe ishema nawe, isabukuru nziza mukunzi we.

Bulldogg yamenyekanye bwa mbere mu itsinda rya Tuff Gang yahoze ahuriyemo na Green P, Fireman, Jay Polly, na P Fla wasezerewe mbere y’uko bose batandukana burundu.

Mu 2013, Bull Dogg yavuze bwa mbere ku mugore we n’uko bamenyanye " Twamenyanye muri 2011 mu kwezi kwa gatandatu. Twamenyaniye ahantu mu isabukuru turaganira, anyiyumvamo nanjye mwiyumvamo. Nyuma y’iminsi tugenda tuvugana kuri telefone mu gitondo, saa sita na nimugoroba umubano ugenda wiyongera kugeza ubu."

Ibitekerezo

  • interasi.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa