skol
fortebet

Bumwe mu butumwa bw’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda mu Kwibuka27

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

Akenshi usanga ibyamamare bitandukanye byifashisha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza ubutumwa bitewe n’ibihe bigezweho. Ubu, mu Rwanda ibindi byose byashyizwe ku ruhande benshi mu bazwi bakomoka mu Rwanda barubamo cyangwa baba hanze, bari kwifashisha imbuga nkoranyambaga bakomeza abantu imitima ya benshi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Abandi bari kwifashisha izi mbuga bamagana abapfobya n’abahakana Jenoside ndetse bamwe bo bagatanga ubuhamya bw’ibyababayeho cyangwa ibyabaye ku miryango yabo.

Ni nyuma yaho ku wa 7 Mata hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byagize icyo bivuga ku bihe turimo.

Nka Uwitonze Sonia Rolland ukomoka mu Rwanda wabaye Miss France mu 2000, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko Jenoside yabaye amaze kuba umukobwa utangiye guca akenge ku buryo ibyabaye byose abyibuka.

Ati “Nari mfite imyaka 14 kandi ntabwo nzibagirwa uko mama wanjye yari ameze ku wa 7 Mata 1994. Ntabwo nzabyibagirwa.”

Amanda Akaliza wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 yanditse amagambo maremare yafashe nk’isengesho, asabira abizize Jenoside ndetse n’abandi basigaranye ibikomere.

Ati “Naje gusobanukirwa ko mu bihe nk’ibi iyo ububabare ari bwinshi aba ari ngombwa kwiyegurira imbaraga zisumba izindi kandi ntukore imirimo yose yo kwikiza wenyine. Uyu munsi rero, ndashaka gufata umwanya wo gusangiza mwese isengesho ryanjye rya mu gitondo, (ibi ntabwo bihariye idini iryo ari ryo ryose aya ni amagambo yo gukiza imyuka yacu rero wumve ko urangije gusenga aho wumva umeze neza)”

Yakomeje asabira abatarabonye ibyabaye mu Rwanda ariko bagakurana ibikomere.

Uyu mukobwa yavuze ko n’ubwo agahinda ko gutakaza abatikiriye muri Jenoside katazashira nibura roho zabo zaruhukira mu mahoro.

Ati “N’ubwo ububabare bwo kubatakaza butazigera bugenda turasaba ko roho zabo zikomeza kuruhukira mu mahoro kugeza igihe tuzongera guhura.”

Abandi barimo Shaddy Boo na Jules Sentore bifashishije ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal na PSG bageneye u Rwanda muri ibi bihe bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka.

Shaddy Boo ariko hari naho yifashishije indirimbo ya Munyanshoza yitwa ‘Twarabakundaga’ yifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe.

Yashyize ku mbuga nkoranyambaga agace gatangira iyi ndirimbo aho Munyanshoza aririmba ati “Twibuke umunsi kwira, twibuke ijoro ryanze gutana, ijosi ryibasiwe bitavugwa igihugu cyuzuye imiborogo, ubwoko bwahindutse icyaha. Twibuke bya bihe bitavugika, umuntu arengwa n’ibyo areba.”

Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2021 yanditse agaragaza ko kwibuka ari ingenzi cyane.

Ati “Kwibuka ni ingenzi kuko bidufasha guhashya no gukomeza kwiyubaka kugira ngo amahano yabaye atazasubira ukundi, kwibuka si inzika ahubwo ni uguharanira ko ibyabaye bitazasubira ukundi. Kwibuka bidufashe kwibuka amahano yabaye ndetse duharanira ko bitazasubira ukundi.”

Umunyarwanda witwa Lionël Ruzindana uri mu bakinnyi bahanzwe amaso cyane muri filime igezweho kuri Netflix yitwa ‘La Terre et le Sang’, nawe yatanze ubutumwa muri ibi bihe bikomeye agaragaza ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibizazane hari icyizere cy’imbere heza.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 we yanditse kuri Twitter agaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiriye kutazongera kubaho ukundi.

Ati “Nk’uko turi kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ngombwa kumva umumamaro wo gusigasira amateka yacu ndetse tukizera ko ibyabaye muri iki gihugu bitazongera kubaho ukundi.”

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019 we yavuze ko kwibuka bikwiriye gutanga inshingano zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ati “Kwibuka Jenoside biduhe gutekereza ku byabaye, amasomo tubikuramo ndetse biduhe inshingano zo guharanira ko bitakongera kubaho mu Rwanda ndetse no ku Isi yose.”

Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda mu 2018, we yagize ati “Uko dukomeza kwibuka ni nako tugirana igihango n’igihugu cyo kutazatatira amahoro, ubumwe ndetse n’iterambere tugezeho kandi duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi.”

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yavuze ko ari ingenzi mu guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi. asoza agira ati "Ubutumwa nagenera abanyarwanda ni ugukomeza kwihangana ariko nanone ntidukomeze kwica amabwiriza y’icyorezo cya Covid-19".

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 yavuze ko abantu bari kwibuka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside.

Ati “Turibuka dutanga icyubahiro, dukomeza abashegeshwe twibuka dukomeza kugana imbere no kubaka. Kuva mu ivu, tukazamuka tugashashagirana.”

Tuma Basa yifashishije amagambo y’umukinnyi wa filime Malaika Uwamahoro maze agira ati “Ntabwo tuzigera twibagirwa, ntabwo tuzigera duhakana cyangwa ngo dukerense. Tuzahora twibuka, dutanga icyubahiro ndetse tuvuga ukuri ku buzima bw’inzirakarengane bwatirikiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Tuma Basa yayuririyeho agaragaza ko benshi mu muryango wo kuri mama we bishwe mu 1994 mu gihe cya Jenoside.

Ati “Imyaka 27 irashize ubu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye. Umuryango wabuze abantu benshi. Ku ruhande rwa mama rwonyine, ababarirwa mu 100 ba hafi mu muryango barishwe barimo abavandimwe bavukanaga na sogokuru n’abana babo ndetse n’abuzukuru. Wakoze Malaika Uwamahoro kuri aya magambo y’imbaraga ndetse n’impuruza yo kwibutsa abantu kutazigera bibagirwa no guhakana ibyabaye mu Rwanda.”

Ku wa 7 Mata nibwo hatangijwe iminsi 100 yo kwibuka ndetse haba umuhango wo gucana urumuri rw’icyizere watangijwe na Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa