skol
fortebet

Buravan uvuga ko kuva yatangira muzika atarashishura yafatiwe mu cyuho cyo kwigana indirimbo y’abandi

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Yvan Buravan yafatiwe mu cyuho cyo kwigana indirimbo y’itsinda rya Morgan Heritage bise ‘Am Caming Home’ mu gihe yakoze ijya gusa n’iyabo yise ‘Urwo Ngukunda’yahuriyemo n’umuhanzi Uncle Austin.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize nibwo ku mu Rwanda hatangiye kumvikana zimwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tuza ,Ma Vie ziganwe nyuma ba nyirazo bakaza gutamazwa beretswe zimwe mu ndirimbo bifashishije bakora izo ndirimbo mu gihe bo bavugaga ko izo ndirimbo ari umwimerere wabo ,Kuri uyu munsi umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan yafatiwe mu cyuho cyo kwigana indirimbo y’itsinda ryitwa Morgan Heritage ryo muri Jamaica mu ndirimbo yabo bise ‘Am Caming Home’.

Iyi ndirimbo ‘Am Caming Home’ Buravan yifashishuye akora indirimbo ye yise ’Urwo ngukunda’. Yasohotse taliki ya 11 Gicurasi 2012, mu gihe Urwo ngukunda ya Buravan yasohotse taliki ya 26 Gicurasi 2016.

Ibi bibaye nyuma y’ uko uyu muhanzi agiranye ikiganiro na Radio isango star akavuga ko kuva yatangira umuziki atarakora ikosa ryo gushishura indirimbo. Hano yabajijwe impamvu abona bamwe mu bahanzi bagenzi be bakora icyo cyaha yasubije ko atazi impamvu babikora gusa we atabitinyuka.

Yagize ati” Ibyo ni ibintu bishobora kubaho ,ariko noneho njyewe ku giti cyanjye nk’umuhanzi ‘I Believe in myself, I Believe in my Talent” nibyo Imana yampaye rero ngerageza gukora ibimvuyemo njyewe kurusha uko najya gufata iki ngo ugiteranye niki byari bisanzwe bihari kugirango byitwe ibyanjye.”


Abajijwe niba mu ndirimbo amaze gukora zirenga 10 niba nta nimwe yigeze ashishura yasubije ko ku giti cye atarashishura na rimwe

Yagize ati “ Sinigeze nshishura njyewe kuva natangira kujya hanze nk’umuhanzi .”

Yakomeje avuga ko yagiye akora ibintu arimo kwiyumvamo kuko mbere yo gukora indirimbo ayandika akayijyana ku mutunganyiriza indirimbo mu buryo bw’amajwi akabanza kuyumva bagaheraho bakora indirimbo [Abajijwe niba Melody ariwe wayishakiye] yasubije ko ariwe wayishatse.

Mu ndirimbo Am caming home Buravan yiganye yumvikanamo ko yakoresheje inanga yayo [Beat or Instrumental] yayo kuko byose biri mu njyana ya reggae kandi kuva ku ntangiriro yayo wumva imeze kimwe n’iyindi.

Producer Bob Pro wakoze iyi ndirimbo Urwo ngukunda aganira na yavuze ko atajya akora ikosa ryo gushishura ndetse ashimangira ko ababikora ari ubuswa.


Ati ” Abantu babikora biriya ni ubuswa”

Abajijwe igihe indirimbo zishobora gusa yavuze ko kwijanisha bishobora gusa nibura ku kigero cya 0.5% ku ijana gusa ko bitajya bipfa gusa.

Gusa kurundi ruhande Buravan byacyetsweho Buravan yabikoze mu rwego rwo kugirango azamuke ndetse hakemagwa niba atarahinduye amwe mu magambo agize iyi ndirimbo akayashyira mu Kinyarwanda nkuko byakozwe na bamwe mu bahanzi barimo Social Mula.

Umuco wo gushishura mu Rwanda havuzwe cyane mu bahanzi batandukanye aho bamwe bavuze ko bamwe babikora mu rwego rwo kugira ngo bigabanyirize akazi ,abandi bo bakabibona nko kudaha inganzo umwanya ngo nyiri bwite atekereze neza ahange aho bamwe mu bakoze bino bamaze gutakarizwa ikizere.

Umuhanzi Bull Dog we yasabye ko indirimbo nk’ izi zajya zihagarikwa gukinwa kugira ngo abahanzi bage bafata umwanya uhagije bandike.

REBA INDIRIMBO ’AM CAMING HOME’ BURAVAN YIGANYE:

REBA INDIRIMBO ’URWO NGUKUNDA’ YAHISE AKORA YIGANA IYABANDI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa