skol
fortebet

Buravan yasabye imbabazi akingurirwa amarembo muri New Level

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Burabyo Yvan wamamaye nka Buravan yamaze gusubira mu inzu itunganyamuzika ya New Level, nyuma y’igihe asezeye ku mpamvu impande zombi birinze kubwira itangazamakuru.
Uwamenyekanye nka Yvan Buravan ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana 3 akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney usigaye ari umunyamakuru kuri KFM.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yari amaze igihe yarasezeye muri Rebel ya New Level yamufashaga gutunganya amajwi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Burabyo Yvan wamamaye nka Buravan yamaze gusubira mu inzu itunganyamuzika ya New Level, nyuma y’igihe asezeye ku mpamvu impande zombi birinze kubwira itangazamakuru.

Uwamenyekanye nka Yvan Buravan ababyeyi bamwise Dushime Burabyo Yvan yavutse tariki ya 27 Mata 1995 ni bucura mu muryango w’abana 3 akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney usigaye ari umunyamakuru kuri KFM.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yari amaze igihe yarasezeye muri Rebel ya New Level yamufashaga gutunganya amajwi n’amashusho y’ibihangano bye ariki yongeye kwisubira yemera kongera gukorana nabo nkuko mbere byari bimeza.

Muri Gicurasi 2017 nibwo Yvan Buravan n’ubuyobozi bwa New Level batangaje ko bahagaritse imikorere bari bafatanyije.Birinze kugira byinshi batangaza bavuga ko ari amasezerano yumvikanyweho na buri umwe.

Buravan yumvikanaga avuga ko amasezerano yabo yarangiye bityo ko yahisemo kwikomereza inzira ze.Hari amakuru ariko yavugaga y’uko uyu musore yabonye amafaranga menshi akanga y’uko bayagabana nyamara aribo bashoye agatubutse.

Icyo gihe,New Level bashyize hanze itangazo rigenewe Abanyamakuru ryerekana ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Buravan yavuye muri New Level bari baherutse ku mukorera indirimbo ya “Just Dance Remix” yakoranye n’ umuraperi AY wo muri Tanzania.

Yanditse kuri instagram avuga ko yasubiye mu nzu yamufashaga ya New Level.

Mu magambo ye ati “Hari hashize igihe nsa nk’uwataye urugo ariko ubu ndangirango menyeshe inshuti, abavandimwe ndetse n’ abafana banjye ko nagarutse mu rugo arirwo ‘ New Level’.

Yungamo ati “Umugabo ni utembera Isi afite icyo ashaka ariko iyo amaze ku kigeraho biba ngombwa ko agaruka mu rugo ukakibyazamo umusaruro utubutse”.

Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane, ibi byatumye yinjira muri korali y’abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba n’ibyo atarigishwa. Agasobanukirwa impuzarugwiro z’amanota bita “ACOR” atarabyiga bikanamworohera vuba kumenya indirimbo, abana nabyo gahoro gahoro.

Buravan yahamije ko yasubiye muri New Level

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa