skol
fortebet

Buri munsi ndushaho kugukunda!Umugore wa Riderman yamuteye imitoma ku isabukuru ye

Yanditswe: Friday 10, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wa Gatsinzi Emery wamenyekanye nka Riderman yamutatse ubwiza anamwibutsa urwo amukunda ku mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 36.

Sponsored Ad

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Nadia Farid Ishmael umugore wa Riderman yifurije isabukuru nziza umugabo we amwibutsa ko uko bwije n’uko bukeye ariko urukundo rwe rurushaho kwiyongera.

Ati “Isabukuru nziza rukundo. Uko umunsi ukeye ngenda ndushaho kugukunda. Kuva amaso yanjye yabona indoro yawe ntabwo urukundo ngukunda rurarekera gukura. Sinzi uko ubigenza kugira ngo buri munsi unyatsemo ibyiyumviro bishya.”

“Ibyo nakundaga byose nkiri inkumi byandyoheye kurushaho ungize uwawe kuko mbisangira nawe. Ubu iyo nicaye mu bandi tutari kumwe umutima uba uterera aho uri n’ibitekerezo iyo ndebye nabi byisangira wowe.”

Nadia yibukije Riderman ko niba hari ikintu kizamushimisha mu buzima ari ukuzasazana nawe.

Ati “Niba hari ikintu kizanshimisha ni ukuzazana imvi nkageza ku munsi wanjye wa nyuma wo muri ubu buzima tukiri kumwe. Nkwigiraho byinshi cyane kandi nterwa ishema n’uwo uri we. Nubwo kurera ari uguhozaho, kubana n’umugabo w’imyitwarire n’imyifatire myiza nk’iyawe bigabanya umurimo wo gusobanura igikwiye kuranga umuntu wubaha Imana, umubyeyi ,umugabo ,umwana mwiza, umukwe mwiza, umuvandimwe, incuti nziza, umukozi witanga ,umuntu ukunda Igihugu, umujyanama mwiza, umwuzukuru mwiza, umuntu w’ubumuntu, imfura kuko ibikorwa byawe biriranga bikanasobanura byose.”

Uyu mugore yakomeje ashimira umugabo we amusaba gukomeza kumubera umugabo mwiza n’umubyeyi yahoze yifuriza abana be, amwibutsa ko ibi ari byo bituma buri munsi arushaho kumukunda.

Nadia yibukije Riderma ko amukumbuye cyane ko uyu muhanzi amaze iminsi ku Mugabane w’i Burayi aho ari gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

Mu 2015 nibwo Riderman yakoze ubukwe na Nadia Farid Ishmael ubu bari kwitegura kwizihiza imyaka umunani ishize babana, n’abana batatu bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa