skol
fortebet

Burna Boy yarakaje bikomeye abafana be bo mu Buholandi

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Burna Boy arasaba imbabazi abafana be bo mu Buholandi nyuma yo kumutegereza bakamuheba mu gitaramo yari afite mu mpera z’icyumweru cyashize.
Mu mpera z’icyumweru nibwo umuhanzi Burna Boy yari ategerejwe mu gihugu cy’Ubuholandi aho yari afite igitaramo kuri sitade GelreDome, Arnhem yakira abantu ibihumbi 41,000 bikarangira abatengushye ku munota wa nyuma.
Nyuma yuko abafana bamutegereje amasaha arenga abiri kuyo yari yavuze ko agerera mu gitaramo, byarangiye i saa sita z’igicuku (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Burna Boy arasaba imbabazi abafana be bo mu Buholandi nyuma yo kumutegereza bakamuheba mu gitaramo yari afite mu mpera z’icyumweru cyashize.

Mu mpera z’icyumweru nibwo umuhanzi Burna Boy yari ategerejwe mu gihugu cy’Ubuholandi aho yari afite igitaramo kuri sitade GelreDome, Arnhem yakira abantu ibihumbi 41,000 bikarangira abatengushye ku munota wa nyuma.

Nyuma yuko abafana bamutegereje amasaha arenga abiri kuyo yari yavuze ko agerera mu gitaramo, byarangiye i saa sita z’igicuku abamenyesheje ko atakibashije kuboneka kubera impamvu nyinshi zirimo kuba we n’ikipe ye hari ibitari byakagiye ku murongo.

Ku bw’ibyo, abafana be bararakaye cyane ndetse bakomeza kumwereka ko batabyishimye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi mpamvu, Burna Boy yasabye imbabazi abafana ndetse yemera ko abafana bazahabwa imodoka zizabageza kuri sitade akaba ariwe uzishyura.

Ikindi kandi akaba yaboneyeho kumenyesha abafana be ko igitaramo kizaba tariki ya 23 Kamena 2023, ndetse ashimira abafana kuba bakomeje kumwereka urukundo mu bitaramo akomeje gukora mu bihugu binyuranye.

Burna Boy arasezeranye abakunzi be ibitangaza nyuma yo kubatenguha mu Buholandi .

Akaba yanaboneyeho kwizeza abafana be muri iki gihugu cy’Ubuholandi ko bazabona igitaramo cy’amateka kandi ngo akaba yizeye ko bamubabarira kubwo kubatenguha kandi ngo bakaba bazaza ku wa 23 Kamena ari benshi.

Hagati aho, Burna Boy akaba agiye gukorera igitaramo mu Buholandi nyuma yuko akoze igitaramo ku mukino wa nyuma wa UEFA champions League ari nako yakoze icyo gitaramo avuye Paris na London mu bitaramo by’akataraboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa