skol
fortebet

Confy yahishuye ukuri ku mubano we na Miss Cadette bivugwa ko arumukunzi we[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mubazamuka neza muri muzika nyarwada Confy yahishuye byinshi ku mubano we na Miss Umukundwa Clemence uzwi ku izina rya Caddete witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 akagarukira mu mwiherero.

Sponsored Ad

Confy n’uyu mukobwa w’ikimero bakunze kugaragara bari kumwe ndetse amaze gukoresha mu mashusho y’indirimbo ze ebyiri zitandukanye benshi bakunze kwibaza ku mubano wabo bombi.

Kuva umuhanzi Confy yatangira kwamamara kuva mu mpera z’umwaka wa 2020 amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zifite amashusho.

Ebyiri muri zo, Jowana na Mali yifashijemo umukobwa witwa Umukunda Clemence, witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Uretse kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ze, Confy na Umukundwa bakunze kugaragara bari kumwe kenshi bituma hari abakeka urukundo rw’ibanga hagati yabo.

Mu kiganiro yagiranye na UMURYANGO.rw Confy yahakanye ibyo gukundana n’iyi nkumi y’ikimero gusa yemeza ko ari inshuti ye ya hafi.

Ati “Cadette nkunda kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ariko kubivugwa ko dukundana sibyo, ni inshuti yanjye isanzwe.”

Umukundwa yagaragaye mu ndirimbo ya Jules Sentore yitwa Agafoto na Njonogo ya K8 Kavuyo.

Confy uherutse gushyira hanze mini album yise 1 Min iriho indirimbo 7 avuga ko ziri guteguriza alubumu ye ya mbere izasohoka muri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa