skol
fortebet

Bwa mbere Davido yahishuye umukinnyi w’umuhanga hagati ya Messi na Cristiano

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uretse kuba Christiano Ronaldo arusha Lionel Messi iminsi 869 y’amavuko, hari abandi bagenda berakana itandukaniro ry’aba bami baruhago yo ku Isi umunsi ku wundi.

Sponsored Ad

Umuhanzi Davido umaze kubaka izina muri muzika yo muri Afurika yaciye impaka zari zimaze imyaka myinshi hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo ku mukinnyi w’ibihe byose aho we abona Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi wa mbere.

Cristiano ufite abafana benshi bagahamya ko ariwe wa mbere ku Isi ugereranyije na Messi, bigakubitanira no ku makipe bandikiyemo ibigwi (Real Madrid na FC Barcelona) bitumwa impaka z’umukinnyi wa mbere zihoraho.

Messi urusha imibare myiza Cristiano Ronaldo, ntabwo abantu bose bari bemeza ko ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi koko akaba ariyo mpamvu impaka zihoraho kandi zitazapfa gushira kuko buri wese hari icyo aba arusha undi.
Mu myaka ikabakaba 20 bahangana, na n’ubu ihangana riracyari ryose nubwo umwe arusha undi ibikombe byinshi undi akamurusha abafana benshi ndetse n’igikundiro.

Lionel Messi ukomoka muri Argentina afite Ballon d’Or 7 zihabwa umukinnyi wa mbere ku Isi mu mwaka, akaba afite igikombe cy’Isi kimwe, Champions league 4 ndetse n’ibindi bihembo byinshi akaba ari nawe mukinnyi mu mateka y’Isi yose ufite Ibikombe byinshi aho afite Ibikombe 43.

Ku rundi ruhande, Cristiano Ronaldo amaze gutwara ibikombe 34 mu mateka ye harimo Ballon d’Or 5, Champions league 5 ariko akaba ari nta gikombe cy’Isi yari yatwara cyangwa igikombe cya Euro.

Cristiano ufite abafana benshi bagahamya ko ariwe wa mbere ku Isi ugereranyije na Messi, bigakubitanira no ku makipe bandikiyemo ibigwi (Real Madrid na FC Barcelona) bitumwa impaka z’umukinnyi wa mbere zihoraho.

Messi urusha imibare myiza Cristiano Ronaldo, ntabwo abantu bose bari bemeza ko ariwe mukinnyi wa mbere ku Isi koko akaba ariyo mpamvu impaka zihoraho kandi zitazapfa gushira kuko buri wese hari icyo aba arusha undi.

Muri uwo mujyo w’impaka zihoraho, Davido yabajijwe niba ajya areba umupira ndetse asabwa no kuvuga umukinnyi abona wa mbere ku Isi hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo.

Davido yavuze ko umukinnyi wa mbere muri ruhago ari Cristiano Ronaldo avuga ko ari umukinnyi ugira ikinyabupfura kimufasha gukomeza guca uduhigo ku Isi hose kandi ko afite byinshi amwigiraho cyane.

Ibi abitangaje nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 Davido yaririmbye mu ndirimbo ye Cristiano Ronaldo bigatuma uyu muhanzi ahita atangira gukurikirana Davido kugeza ubu.

Davido yatangaje ko Cristiano Ronaldo ariwe mukinnyi w’icyitegererezo.

Messi urusha imibare Cristiano Ronaldo ariko akamurusha abafana, ari guhabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ya 8 kubera igikombe cy’Isi yatwaye.

Mu gihe Messi yatwaraga igikombe cy’Isi, Ronaldo yatashye mu marira menshi nyuma yo gukurwamo n’ikipe ya Morocco mu mikino ya ¼.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa