skol
fortebet

Bwa mbere Haruna yahishuye icyo yapfuye n’umutoza w’Amavubi

Yanditswe: Friday 18, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Haruna Niyonzima, ukinira Al Ta’awon yo muri Libya akaba na Kapiteni w’Amavubi, yatangaje ko inama yagiriye Carlos Ferrer wari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu yabyaye inzigo hagati yabo byatumye uyu Munya-Espagne atongera kumuhamagara.

Sponsored Ad

Umutoza Carlos Alós Ferrer yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2022 asimbuye Mashami Vincent wari umaze imyaka itanu ayitoza.

Mu mikino 12 Carlos yatoje, yatsinzemo umwe gusa anganya imikino itanu, atsindwa itandatu.

Muri iyi mikino yose, Haruna Niyonzima yakinnyemo ibiri gusa, uwo gushaka itike ya CHAN 2023 Amavubi yanganyijemo na Ethiopia 0-0 i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 26 Kanama n’uwo kwishyura Ethiopia yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0 kuri Stade Huye tariki 3 Nzeri 2022.

Mu kiganiro yagiranye na Ten Sports kuri Radio10 kuri uyu wa Kane, tariki 18 Kanama 2023, Haruna Niyonzima, yavuye imuzi icyateye umwuka mubi hagati ye n’Umutoza Carlos Ferrer.

Yatangaje ko ikibazo cyatewe n’inama yamuhaye nyuma yo kubona ko abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bari bahamagawe icyo gihe bari bafite uburambe buke bityo amugisha inama niba yabanza rutahizamu Tuyisenge Jacques mu kibuga. Undi amusubiza ko atajya akunda umuntu umuha amabwiriza.

Yagize ati” Si we mutoza wa mbere ufite amateka twari duhuye, nahuye n’abatoza benshi bafite amateka kumurusha ariko umutwe umwe wigira inama yo gusara.”

“Nubwo ibintu yavuze imbere y’Imana ntabyemera nubwo namuha igitekerezo sinumva ko ari ikibazo nk’umukinnyi ufite uburambe mu kazi ndetse umaze imyaka myinshi mu Ikipe y’Igihugu.”

Yakomeje ati "Nabonye abakinnyi dufite batarabanza mu Ikipe y’Igihugu n’imikino itatu kandi bagombaga gutangira uwo umukino [wa Ethiopia], ndebye na ba rutahizamu dufite, mbaza Umutoza [Ferrer] nti nubwo atameze neza urabibona ute Jacques [Tuyisenge] abanje mu kibuga? Ako kanya aransubiza ngo sinkunda umuntu umbwira. Nta kindi kintu nzi [twapfuye] n’imbere y’Imana yo mu Ijuru.”

Carlos Ferrer icyo gihe yavuze ko kuzana uyu mukinnyi, umaze gukinira u Rwanda imikino 110, byatuma ahindura ibitekerezo by’uko yifuza gukina ariko ko bitavuze ko atazagaruka mu Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati ”Ndamutse muzanye ngomba guhindura byinshi mu bitekerezo byanjye by’amayeri y’imikinire, nahisemo kutamuzana. Ntibisobanuye ko kuba Carlos ari hano Haruna atazaza, oya ariko uburyo nifuza gukina bishobora kutamfasha kuba namuzana ku mpamvu zitandukanye rero ni icyemezo cyanjye.”

Carlos nubwo atamuhamagaye mu minsi ye ya nyuma mu Amavubi ariko ntahakana ko ari umukinnyi mwiza ndetse uri mu "beza mu gihugu".

Mu gitondo cyo ku wa 8 Kanama 2023, ni bwo Carlos Ferrer yasezeye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, abinyujije mu butumwa yanditse kuri Instagram, avuga ko agiye gutangira umushinga mushya, yifuriza amahirwe Amavubi mu gihe kiri imbere. Kuri ubu ni Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu cya Belarus, kiri mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa