skol
fortebet

Bwa mbere Isimbi Model yahishuye icyatumye ava mu itsinda rya Kigali Boss Babes

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi havugwa gucika mo ibice mu itsinda rya Kigali Boss Babies , Umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi ku izina rya Isimbi Model mu myidagaduro, yatangaje impamvu yatumye ava muri Kigali Boss Babes

Sponsored Ad

Isimbi Model yatandukanye n’itsinda ry’ibizungerezi rya Kigali Boss Babes nyuma y’amezi ane gusa bari bamaze bihuje bagatangira gusaza no gutwika imihanda ya Kigali.

Nyuma yo gutandukana n’iri tsinda, hagiye havugwa ibintu byinshi bigiye bitandukanye bivugwa ko ariyo mpamvu yaba yaratumye ava muri iri tsinda.

Buri wese yabivugaga mu buryo bwe akurikije uko abyumva ndetse n’uko abibona cyane ko nyir’ubwite we yari ataragira icyo abitangazaho.

Bamwe bavugaga ko yavuye muri iri tsinda, kuko basesagura amafaranga menshi ku Kwezi bityo akaba atabasha kubyihanganira gukomezanya nabo.

Abandi bakaza bavuga ko bitewe n’aho asengera, umukuru w’itorero yaba yaramubujije gukomezanya na Kigali Boss Babes, abandi ntibatinye kuvuga ko impamvu ari uko Umugabo we( Isimbi Model) yaba yaramubujije gukomezanya n’iri tsinda. Hano buri wese yavugaga ibyo yishakiye ku ruhande rwe.

Mu kiganiro na Isimbi Tv ikorera ku muyoboro wa YouTube, Isimbi Model yabigarutseho avuga byose aca n’amazimwe ubwo yari abajijwe ku mpamvu yaba yaravuye muri iri tsinda.

Yagize ati" Mbere na mbere nagira ngo mbanze iki kintu ngisobanure neza, hagiye havugwa byinshi bitandukanye nyamara hafi ya byose byari ibinyoma, gusa ariko mu by’ukuri hano iki gihugu cyacu cy’u Rwanda turi ku muvuduko uteye ubwoba mu iterambere ndetse igihugu cyacu kikaba kinaduha amahirwe menshi mu kuba umuntu yakora ibintu byinshi bitandukanye.

Rero nanjye ndi muri uwo mujyo kuko mfite ibintu byinshi nkora bitanyemerera rimwe na rimwe kujya muri biriya bikorwa kenshi baba bagiyemo, rero aho kugira ngo mbasubize inyuma muri gahunda zabo, nk’igihe twapanze gukora ibikorwa runaka hanyuma njyewe simbashe kuboneka, byaruta rwose nkabaha umwanya nkareka kubicira gahunda.

Ni ubwo buryo natekereje hanyuma nafashe umwanzuro wo kuba mvuyemo kubera gahunda nyinshi ndetse n’ibindi bikorwa byinshi ngenda nkurikirana umunsi ku munsi urugero nka Isimbi Group( Isanzwe icuruza ibicuruzwa mu Rwanda ndetse no kubyohereza hanze".

Isimbi Model Kandi yongeyeho ko nta muntu wigeze amuhatira kuva muri Kigali Boss Babes, ahubwo ko ariwe wicaye akitekerezaho agasanga yaba ari gusubiza abandi inyuma, avuga ko wenda nibishoboka azongera agasubiramo ariko yabanje kwita ku bushabitsi bwe, umuryango we ndetse nawe ubwe.

Nyuma yo kuva muri iri tsinda, yahise asimbuzwa Uwitwa Alice La Boss nawe n’ubundi usanzwe atigisa imbuga nkoranyambaga.

Isimbi agaragara mu mashusho y’indirimbo nka ‘Closer’ y’abahanzi Meddy, Uncle Austin na Nyakwigendera Yvan Buravan.

Kugeza kuri ubu iri tsinda rihurije hamwe abagore n’abakobwa batandatu aribo [Alliah Cool, Christella, Queen La Douce, Camille Yvette, Gashema Sylivie ndetse na Alica La Boss].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa