skol
fortebet

Bwa mbere Pete Davidson yemeje urukundo rwe na Kim Kardashian

Yanditswe: Tuesday 08, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Pete Davidson bwa mbere yahamije ko umunyamideli Kim Kardashian ari umukunzi we.

Sponsored Ad

Uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru People, aho yari abajijwe icyo akora muri iki gihe iyo adafite akazi cyane ko atanakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati “Yego ntabwo ngira Instagram cyangwa Twitter n’ibindi nkabyo. Rero, igice kinini cy’ubuzima bwanjye mba ndi mu modoka nagiye gufata amashusho y’ibiganiro cyangwa filime. Iyo nta kazi mfite, nsangira n’inshuti cyangwa nkasangira n’umukunzi wanjye turi mu rugo. Ntabwo nkora ibintu byinshi.”

Nibwo bwa mbere uyu munyarwenya yumvikanye avuga ko afite umukunzi mu gihe yari amaze iminsi ameranye neza na Kim Kardashian ku buryo ibinyamakuru byinshi muri Amerika, byavuze ko n’ubwo atigeze avuga mu izina umukunzi we nta kabuza yavugaga uyu mugore w’abana bane yabyaranye na Ye.

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, Umunyamideli Kim Kardashian yatangiye kugirana umubano udasanzwe n’Umunyarwenya Pete Davidson.

Icyo gihe, People yatangaje ko Kim Kardashian usanzwe atuye mu Mujyi wa California ari mu Mujyi wa New York ndetse yagaragaye yagiranye ibihe byiza na Pete Davidson muri Staten Island aho uyu munyarwenya atuye.

Iki kinyamakuru cyanditse ko aba bombi bagaragaye bajyanye muri restaurant y’Abataliyani yitwa Campania basangira ibya nimugoroba.

Urukundo rwa Davidson na Kardashian rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho mu Ukwakira uyu mugore yatumiwe mu kiganiro cya Saturday Night Live [SNL] gikorwa n’abarimo n’uyu munyarwenya ndetse bakaza kugaragara bakina basomana. Aba bombi bamaze iminsi badasigana ahantu henshi.

Mu ntangiro za 2022 bari kumwe muri Bahas aho bagiye mu biruhuko tariki 3 Mutarama 2022. Bagiye mu biruhuko nyuma yaho batatangiranye umwaka cyane ko Kim Kardashian yari kumwe n’umuryango we muri Los Angeles mu gihe undi yari i Miami.

Uru rugendo rwabo muri Bahamas nirwo rwa mbere rwo hanze ya Amerika bagiranye. Kim Kardashian afite imyaka 41 mu gihe Pete Davidson afite 28.

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West[Ye] barimo abakobwa North w’imyaka umunani na Chicago ufite ine.

Nyuma Ye yagerageje kongera gusaba uyu mugore kumugarukira ariko Kardashian aramutsembera. Ubu Ye na we asigaye akundana n’umukinnyi wa filime Julia Fox.
Refe:Dailymail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa