skol
fortebet

Bwa mbere Platini P yavuze ku itandukana rye n’umugore we

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umuhanzi Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P mu itsinda ryamamaye rya Dream Boys bivugwa ko yatandukanye n’umugore we Ingabire Olivia , nyuma y’uko ngo basanze umwana atari uwe, yaje kubivugaho.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe umuhanzi Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P mu itsinda ryamamaye rya Dream Boys bivugwa ko yatandukanye n’umugore we Ingabire Olivia , nyuma y’uko ngo basanze umwana atari uwe, yaje kubivugaho.

Uyu muhanzi yavuze ko abo babivuze atazi aho babikuye ndetse ko atumva ukuntu abantu bamenya iby’umuryango we atabibabwiye.

Platini P Avuga ko abo bantu bavuga ko bazi amakuru ye, atazi aho bayakuye mu gihe we atazi ay’uko gutandukana.

Inkuru ya Platini P yavugishije benshi mu itangazamakuru ko umwana yabyaranye n’umugore we Olivia ko atari umwana we.

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa