skol
fortebet

Bwa mbere Nkusi Arthur yerekanye ifoto ari kumwe n’umukunzi we yazamuye amarangamutima ya benshi[AMFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Umunyarwenya akaba n’Umunyamakuru, Nkusi Arthur uzwi nka Rutura, bwa mbere mu mateka yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we Fiona Ntarindwa Muthoni. Abakunzi babo batangara babo barabyishimira bikomeye.

Sponsored Ad

Ni ifoto igaragaza aba bombi bamaze igihe bakundana bafite ibirahure bari guhana kubuzima bwacu ibizwi nka Cheers , bicaye ahantu bigoye kuba wamenya .Bamwe mu bakurikira uyu munyarwenya bahise battangira kuvuga ko ibirori bitashye kuburyo iyi foto ishobora kuba iteguza ibizwi nka save the Date.

Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zinyuranye zirimo Instagram ndetse na Facebook, yatumye benshi bayitangaho ibitekerezo binyuranye.

Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d’Arc usanzwe akorana na Arthu Nkusi, yahise agira ati “Cheers to your Love.” Mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Mwishimane urukundo rwanyu.”

Umunyamakuru w’ibiganiro by’imikino Imfurayacu Jean Luc na we yahise agira ati “Twanyoye…”
Nkusi Arthur aherutse kugaragaza ko ahora ashyigikiye umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa uherutse gutangaza ko Dr Christopher Kayumba yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari umwarimu we muri Kaminuza y’u Rwanda.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa