skol
fortebet

Zabyaye amahari hagati ya Cardi B n’umugore aheruka gukubita “Microphone"

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru twasoje , nibwo henshi imbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umuraperi Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B akubita mikoro umufana we warumaze ku mumenaho inzoga ubwo yarimo aririmba i Los Vegas.

Sponsored Ad

Ku ya 29 Nyakaga 2023, nibwo Cardi B ukunzwe mu injyana ya Hip Hop, yakoreye igitaramo Las Vegas ,aho muri icyo gitaramo yivuganye umufana we,ariko abashinzwe umutekano bakaza kuhagoboka .

Ubwo yarimo aririmba indirimbo Bodak Yellow ,umufana yamennnye inzoga kuri Cardi B hanyuma undi ahita amukubita “Microphone” yarimo akoresha maze abarinzi be abahita bahagoboka ntagikuba kiracika.

Iki gitaramo cyari kiri kubera Drai’s BeachClub cyasize inkuru kuko ayo mashusho akimara gushyirwa ku rubuga rwa twitter ,yahise arebwa n’abantu bagera kuri Miliyoni makumyabiri n’eshanu mugihe gito cyane(25m).

Mu butumwa bwabantu barebye iyi videwo bagiye batanga ibitekerezo bagaragaza ko bashyigikiye ibyo Card B yakoreye uyu mugore wamusutseho inzoga .

Nyamara n’ubwo uyu mugore yahise asohorwa muri iki gitaramo n’abashinzwe umutekano, abantu benshi ntibamucire akari urutega, ntabwo yishimiye ukuntu uyu muhanzikazi yamusuzuguriye imbere y’Isi yose.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Rap, uyu mugore yamaze kugera kuri Polisi arega umuhanzikazi Cardi B.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa