skol
fortebet

Byinshi ku musatsi The Ben yambaye mu bukwe bwe ubusanzwe wambarwa n’abifite

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu bukwe bwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, The Ben yaserutse yambaye umusatsi w’umukorano ugurwa n’ufite ikofi itajegajega dore ko ukoreshwa umunsi umwe gusa ugata agaciro.

Sponsored Ad

Ku wa 23 Ukuboza 2023, umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza (Miss Rwanda) mu mwaka wa 2019.

Mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, The Ben yaserutse yambaye umusatsi w’umukorano bitadukanye n’umusatsi yari asanzwe afite. Ni umusatsi wambarwa iyo umuntu agiye mu birori cyangwa se agiye gufata ifoto kugira ngo izabe imeze neza cyane.

Ni umusatsi wateje impaka ku mbuga nkoranyambaga buri wese avuga uko abishaka cyane ko nta makuru arambuye abantu benshi bari bafite kuri uwo musatsi yewe bamwe bakawusebya kuko batazi agciro kawo ndetse n’icyubahiro ufite.

Uyu musatsi ubusanzwe wambarwa n’abagabo, urimo ibyiciro byinshi bitandukanira ku ibara ry’umusatsi, imiterere y’umusatsi, ingano y’umusatsi ndetse n’agaciro k’umusatsi. Nubwo byaterwa n’aho wawushyirishijeho, twagerageje kumenya agaciro k’uwo musatsi.

Wa Muniga usanzwe utunganya umusatsi mu mugi wa Kigali avuga ko muri Salon ye uwa make uba uhagaze amafaranga 50,000 Frw hanyuma waba ushaka umusatsi mwiza kurusha ukishyura agera ku 300,000 Frw.

Iyi misatsi yombi aho itandukanira, ni uko uwa make biba bigaragara cyane ko ari umuterano gusa ku musatsi wa menshi ntabwo abantu bakunze kumenya niba koko ari umuterano cyangwa ari karemano.

Ikindi cyo kumenya kuri uyu musatsi bigaragara ko wambarwa n’ufite ikofi, ni uko wambarwa rimwe gusa ubundi ukaba urangije akazi kawo. Akenshi wambarwa n’abantu bagiye mu birori cyangwa bagiye gufata ifoto.

Mu gushyira uyu musatsi ku mutwe, ntabwo biba ngombwa ko buri gihe aba awambaye nk’ingofero ahubwo uko amafaranga yiyongera niko barushaho gushyira ku mutwe ibimatira ku buryo umusatsi ufata cyane nta kibasha kuwukuraho kereka ari ubushake bw’uwawushyizeho.

Bamwe mu bantu bafite uruhara,umusatsi utereye kure kandi bifuza kugaragara neza nibwo buryo bwiza kandi bwihuse bakunze gukoresha kugira ngo base neza mu gihe runaka hari iyo bagiye gukora.

The Ben siwe cyamamare gusa waserutse yambaye umusatsi w’umukorano kuko abarimo Charlie Sheen, Jon Cryer, Robert Pattinson. Daniel Craig, Jude Law, John Travolt ni bamwe mu byamamare by’abagabo bagiye baseruka bambaye umusatsi w’umukorano.
Src: Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa