skol
fortebet

Byinshi kuri Fenthy, amaraso mashya mu mu muziki nyarwanda

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Yagerageje kwiga umuziki biranga! Neza Nyurwa Aimé wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Fenthy, yatangaje ko n’ubwo yakurikiranye amasomo y’imibare mu mashuri yisumbuye, ariko yiyumvagamo impano y’umuziki biri mu byatumye agisoza amasomo ye yarahise atangira kuwukora.

Sponsored Ad

Uyu musore avuga ko yakuze areba cyane uburyo abahanzi bitwara ku rubyiniro, uko bigenda kugirango indirimbo ikorwe kugeza ishyizwe hanze.

Ibi byose avuga ko byakomezaga bimugarukamo cyane, akumva agomba gukora umuziki uko byagenda kose.

Fenthy yabwiye Umuryango ko akigera mu mashuri yisumbuye yatangiye urugendo rwo kubyina, ariko akumva muri we kuririmba ari byo bigenda biganza cyaane.

Ati “N’ubwo nahuzaga imbaraga na bagenzi banjye tukabyina indirimbo zinyuranye, ariko kuririmba byakomeza kuganza muri njye.”

Akomeza ati “Ngeze mu mashuri yisumbuye, nibwo natangiye kujya nsubiramo indirimbo z’abahanzi, nangira no kwandika indirimbo.”

Avuga ko yiga mu mashuri yisumbuye ari nabwo yanditse indirimbo ‘Commando’ yasohoye, yari imaze imyaka itatu ayifite mu bitekerezo, yarategereje igihe cya nyacyo.

Uyu musore avuga ko ibihe yanyuranyemo n’iyi ndirimbo, biri mu byatumye yumva ko igomba kubanziriza izindi zose azashyira hanze.

Ati “Ni indirimbo idasanzwe kuri njye. Nari maze imyaka itatu yose nyibitse kuva ndi ku ishuri. Rero, sinari gutekereza indi ndirimbo yo gusohora ntahereye kuri iyi.”

Uyu musore avuga ko agisoza amasomo ye y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yashatse kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, ariko iwabo barabyanga bashaka ko akomeza urugendo rw’amasomo asanzwe.

Yavuze ati “Nakuze nkunda umuziki cyane gusa mu rugo ntibabikundaga bashakaga ko niga gusa. Byarangoye kubumvisha ko nshaka kuzakurikirana umuziki kuko nsoza icyiciro rusange nari narasabye gukomereza ku ishuri ry’ubuhanzi (Ecole d’Art) nshaka kujya kwigayo umuziki ariko mu rugo barabyanze banshishikariza kujya kwiga sciences.”

Uyu musore asobanura ko n’ubwo iwabo batamwemereye gukurikirana amasomo y’umuziki bitamubujije gushaka uko acira inzira impano ye,yewe nyuma bikarangira bemeye no kumufasha gukora umuziki aho asozereje amashuri yisumbuye.

Akomeza ati “Maze gusoza amashuri yisumbuye rero nibwo nafashe umwanzuro wo kwinjira mu muziki mbifashijwemo n’ umuryango wanjye .”

Fenthy avuga ko gutangira umuziki ari umuhanzi wigenga nta mujyanama afite, bikoma mu nkokora ibihangano bye, ariko ibyo bikaba bidateze kumuca intege.

Yavuze ati “Urugendo rw ’umuziki nigenga ruragoye kubera ko gukora umuziki mwiza wahangana ku isoko ry’umurimo birahenze. Gusa nubwo bigoye ngerageza uko bishoboka ngo ndebe ko nava ku rwego rumwe nkajya ku rundi mbifashijwemo n’Imana n’umuryango wanjye.”

Uyu musore uvuka mu muryango w’abana batatu, yagiye yiga ku bigo nka Petit Seminaire St Leon Kabgayi na College St Ignace, aho yize Imibare, Ubutabire n’Ubumenyamuntu (Mathematics, Chemistry and Biology).

Fenthy yatangiye urugendo rw’umuziki ahita ashyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Commando’.

Fenthy yavuze ko yagerageje kwiga umuziki ku Nyundo ariko umuryango we ntiwamukundiye

Fenthy avuga ko kuva akiri muto yagiye yisanisha n’umuziki, kuko yabanje kuba umubyinnyi

Uyu musore wo ku Kimisagara, avuga ko arajwe ishinga no gushyira itafari rye ku muziki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa