skol
fortebet

Byinshi utabwiwe kuri The Ben, watandukanye n’umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.
The Ben ni umunyamuziki uririmba injyana ya RnB/Pop. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6, Muri abo hakaba harimo na Green P ukora injyana ya Hip Hop.Ni umuhanzi w’amateka muri muzika Nyarwanda, ararya,akiyambika, agakurikirana amasomo muri Amerika byose abicyesha muzika yihebeye. Umuryango.rw waguteguriye bimwe mu bikorwa (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.

The Ben ni umunyamuziki uririmba injyana ya RnB/Pop. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6, Muri abo hakaba harimo na Green P ukora injyana ya Hip Hop.Ni umuhanzi w’amateka muri muzika Nyarwanda, ararya,akiyambika, agakurikirana amasomo muri Amerika byose abicyesha muzika yihebeye.

The Ben aherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Habibi’ ndetse na ’Roho yanjye’

Umuryango.rw waguteguriye bimwe mu bikorwa uyu muhanzi yakoze muri uyu mwaka. Twarebeye hamwe bimwe mu bitaramo bikomeye yatumiwemo. Tureba amwe mu marushanwa akomeye kuri uyu mugabane yitabiriye. Tunareba uko ahagaze mu rukundo tutirengagije ko muri uyu mwaka yashyize hanze indirimbo z’amajwi n’amashusho byanyuze benshi.

Byose bitangirira mu rugo:

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere". Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yisanze mu bitaramo no mu marushanwa atandukanye uyu mwaka:

- Kuwa 15 Nzeli uyu mwaka, The Ben yatumiwe nk’umuhanzi mu ihuriro ku buringanire no gushaka icyazamura iterambere ry’umugore. Iryo huriro ryiswe ‘Rwandan Women Convention Canada’ rihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Mujyi wa Montréal muri Canada.

The Ben yahuye na Miss Kundwa mu cyiswe ‘Rwandan Women Convention Canada’

‘Rwandan Women Convention Canada’ yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Canada, rimara iminsi ibiri kuva ku itariki ya 16 kugeza kuri 17 Nzeri 2016. Uretse The Ben, Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015 Kundwa Doriane na we ari mu bashyitsi batumiwe.

- The Ben i New York: Kuwa 19 Kanama uyu mwaka, The Ben yatumiwe mu gitaramo mu Mujyi wa New York ahitwa Buffalo ku butumire bw’ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri ako gace. Iki gitaramo cyabaye tariki ya 1 Ukwakira 2016.

- Mu kwakira uyu mwaka, The Ben yashyizwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya African Entertainment Awards. Byatangiwe i New York kuwa 22 Ukwakira 2016.Yari ahanganye n’abahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz(Utanipenda), Eddy Kenzo(Maria Roza), Joh Makini ft AKA (Don’t bother), Ommy Dimpoz (Achia Body) ndetse na MC Galaxy (Hello).

- Muri Nzeli nanone yisanze mu irushanwa ngarukamwaka rihuza abahanzi b’abanyempano muri Afurika uwa mbere agahabwa igihembo gikomeye cy’amayero ibihumbi icumi [10,000 euros].

The Ben yari kumwe n’umuhanzikazi Angel Mutoni ku rutonde rw’abahanzi icumi bo muri Afurika batoranyijwe guhatanira igihembo cya Prix Découvertes gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa.

Angel na The Ben mu marushanwa ya ’Prix Découvertes’


- Muri Kamena, The Ben yatumiwe mu gitaramo cyahuje Abanyarwanda batuye mu Buholandi muri Nyakanga 2016. Ni igitaramo cyari cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, gihuriramo Abanyarwanda batuye mu mijyi itandukanye no mu bihugu bihana imbibi cyo kimwe n’inshuti zabo.

The Ben yatandukanye n’umukunzi we:

- Tariki 26 Mutarama 2015, nibwo The Ben, yemeye ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Midi uba muri Amerika. Icyo gihe yananyomoje amakuru yavugaga ko yaba yaramuteye inda.

The Ben yatandukanye n’umukunzi we byeruye

Muri kamena uyu mwaka, hacicikanye inkuru zavugaga ko The Ben yamaze gutandukana n’umukunzi n’ubwo ku ruhande rwe atigeze ashaka kugira icyo abivugaho. Gusa byanavuzwe ko uyu muhanzi yaba abana n’uwo mukobwa ariko The Ben avuga ko kugirango agera aho umukobwa atuye bimusaba amasaha atanu.

Tariki ya 1 Mutarama 2017, The Ben ategerejwe mu Rwanda aho izifatanya n’Abanyarwanda gutangira umwaka mushaya muhire. Charly&Nina, Yvan Buravan ndetse na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi bazasangira urubyiniro na The Ben

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa