skol
fortebet

Cardi B na Nicki Minaj baraye bashyamiranye mu birori bya New York Fashion Week [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Abaraperikazi bakomeye muri USA,Nicki Minaj na Cardi B uri kuzamuka neza muri muzika yo muri iki gihugu,baraye barwaniye mu birori bya New York Fashion Week bapfuye amazimwe.

Sponsored Ad

Ubwo aba bombi bahuriraga muri iki kirori mu ijoro ryakeye,Cardi B yegereye ameza Nicki Minaj yari yicayeho atangira kumutuka no kumusaba gusubiramo ibyo amaze iminsi amuvugaho induru ziratangira nibwo abashinzwe umutekano bahise bahagoboka birukana Cardi B wakuyemo inkweto ze akazitera Nicki Minaj.

Cardi B washoje intambara yakubiswe inkokora n’ushinzwe umutekano we ku jisho

Aba bahanzikazi bombi bari bambaye amakanzu maremare ntibameranye neza kubera ibyo Nicki Minaj aherutse gutangaza ko Cardi B nta bushobozi afite bwo kurera umwana we w’umukobwa,Kulture aherutse kwibaruka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi mirwano y’aba bagore,yagaragaje Cardi B ari gutuka cyane Nicki Minaj ndetse ari kugenda amwegera ngo amukubite abashinzwe umutekano baramuhagarika.

Umubano wa Nicki Minaj na Cardi B umeze nk’uw’injangwe n’imbeba

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru TMZ kivuga ku bahanzi muri USA,ni uko umurinzi wa Cardi B yagerageje kumubuza kwegera Nicki Minaj byatumye akubita inkokora atabishaka uyu mugore hejuru gato y’ijisho.

Cardi B yabonye ko abashinzwe umutekano bamubujije kujya kurwana na Nicki Minaj niko gukuramo inkweto ze azitera Nicki Minaj ahita asohorwa hanze nta nkweto yambaye.

Nyuma y’ubu bushyamirane,Cardi B yahise ajya kuri Instagram atuka bikomeye Nicki Minaj amwita indaya,n’ibindi bitutsi bibi Umuryango utasubiramo ndetse amwizeza ko niyongera kumuvugaho ibinyoma,bazarwana intambara ikomeye.

Aba bahanzikazi bayoboye Rap yo muri USA mu cyiciro cy’abagore bamaze iminsi bakora indirimbo buri wese atuka mugenzi we aho bivugwa ko intambara yabo igeze ahashyushye.


Cardi B washoje imirwano yasohowe mu birori nta nkweto yambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa