skol
fortebet

Cardi B yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze yamamaza indirimbo ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar uzwi nka Cardi B w’imyaka 26 yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize ku gifubiko cy’inidirimbo ye nshya yise Money yashyize hanze.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’umwana umwe,wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Bodak Yellow,yakoze ibyo benshi batatekerezaga ubwo yifotozaga yambaye ubusa apfukishije amabere ye Diyama.

Cardi B usanzwe afite tattoos nyinshi ku mubiri we,yashyize hanze aya mafoto,aca igikuba ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bahita bashaka iyi ndirimbo ye.

Money n’iyo ndirimbo Cardi B ashyize hanze bwa mbere ategura umuzingo (album) we mushya nyuma y’uwo aherutse gushyira hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka yise Invasion of Privacy.

Cardi B yasohoye iyi ndirimbo Money,nyuma y’aho yari amaze iminsi mu kiruhuko kinini,yafashe mu rwego rwo kwita ku mwana we w’umukobwa yise Kulture aherutse kwibaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa