skol
fortebet

Cecile Kayirebwa yaciye agahigo agera muri ½ cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo ku Isi

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ari mu bahanzi bageze muri ½ cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo (International Composition Competition 2020).

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryitabiriwe n’indirimbo zigera ku bihumbi 26 zanditswe n’abahanzi batandukanye bo ku Isi hose.

Indirimbo ya Cecile Kayirebwa “None Twaza” yagaragaye mu zatsindiye kujya muri ½ cy’irushanwa ikaba iri mu cyiciro cya World Music.

Abinyujije kuri Twitter, Cecile Kayirebwa yavuze ko yishimiye ko ageze muri iki cyiciro ahamya ko ari wo mwanya mwiza wo kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Izi ndirimbo zahawe amatsinda atandukanye y’abagize akanama nkempurampaka bazaziha amanota nyuma batangaze iyatsinze izegukana agera ku bihumbi $150.

Cecile Kayirebwa w’imyaka 74 afatwa nk’umwamikazi w’umuziki nyarwanda. Mu myaka isaga 50 amaze aririmba yakoze indirimbo nyinshi cyane zakunzwe zirimo na “None Twaza” iri mu irushanwa.

Cecile Kayirebwa ni umuvukarwanda wa mbere werekanyeko umuziki utazanywe mu Rwanda n’abazungu. Yamenyekanishije ubwiza bw’umuziki gakondo w’u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n’ubu ntawe uramuhiga, Ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Cécile Kayirebwa yavutse muri 1946 I Kigali. Kuri iki gihe,abantu bari babayeho mu mahoro nubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y’umukoloni. Se yayoboraga chorale ya paroisse akanigisha abana be indirimbo mu kinyarwanda n’ikilatini. Ageze muri secondaire yabaye umwe mu bashinze Rwandan Song and Dance Circle ; Ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo gakondo atangira no guhimba ize bwite yishimisha, azitura inshuti ze cyangwa azinyujije kuri Radio Rwanda.

Akazi ke nka assistante sociale katumye ahura n’abantu bo mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwiza bw’umuco gakondo n’ubuvanganzo bitandukanye. Yatangiye gukorana n’abaririmbyi n’abacuranzi cyane cyane ab’inanga. Nk’umuntu ujijutse, yatangiye kubona ko umuziki gakondo nyarwanda ushobora kuzatakaza agaciro, afata icyemezo cyo kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha hose utarazimira.

1998: yitabiriye “Fespad” ya mbere i Kigali
1999: yitabiriye “Robben Island Event” I Cap muri Afurika y’epfo.
2001: yitabiriye « Holocaust Memorial Event » i London anasohora “Rwanda Rugali”
2002: yasohoye album ye ya 2 “Amahoro” ahita anakora tournée muri Amerika ya ruguru (USA, Canada);
2005: yasohoye CD,”Ibihozo’’
2006: Yaririmbye soundtrack ya film “Shooting Dogs” mu muziki wahimbwe na Dario Marianelli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa