skol
fortebet

Chameleone arasabwa gusaba imbabazi umumotari aherutse gukubita kubw’umutekano w’igitaramo afite

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Jose Chameleons uri mu bakunzwe muri Uganda ndetse no muri Africa muri rusange arasabwa gusaba imbabazi umumotari aheritse gukubita kugira ngo igitaramo cye kigende neza.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ku wa 10 Gashyantare 2023, yateguye igitaramo cya Gwanga Mujje ariko kiza gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye igasenya ibintu byiganjemo ibyo bari bateguye muri icyo gitaramo harimo amahema yo kwicaramo.

Nyuma byaje kumenyekana ko umumotari aherutse gukubita ariwe arie ubiri inyuma kugira ngo icyo gitaramo yari yateguye ntikibe akagusha imvura nyinshi yasenye ibyo bintu byose bigatuma gisubikwa kimurirwa ku wa 24 Gashyantare 2023.

Uyu mumotari yasabye ko Jose Chameleone aza gusaba imbabazi kugira ngo iki gitaramo aza gukora kuri uyu wa 24 kize kugenda neza Dore ko batamwifuriza ikibi.

Ismail Katende undi mumotari ukorana n’uwo bakubise akaba akomoka mu bazwi nka boda boda yavuze ko Chameleone agomba kuza gusaba imbabazi kubwo igitaramo cye cyo kuri uyu wa 24.

Yagize ati "ibi bikwiye kubera urugero abandi bose, Chameleone agomba kuza gusaba imbabazi twiteguye kumubabarira ndetse no guha umugisha igitaramo cye "

Ubwo icyo gitaramo cyasubikwaga mu magambo ye , Jose Chameleone yagize ati “Tuzagaruka kandi noneho dukomeye kurusha ubu, abafana babike amatike yabo tuzabonane tariki 24 Gashyantare 2023.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa