skol
fortebet

Charly na Nina beruye ko bamaze kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka irenga Ibiri bashwanye

Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi bivugwa ko basubukuye umuziki kuko bari bamaze imyaka irenga ibiri bararyumyeho, Charly na Nina bahamije aya makuru mbere y’uko berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Aba bakobwa bagize igikundiro cyidasanzwe mu muziki w’u Rwanda. Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, banditse kuri konti yabo ya Instagam bavuga ko bari bakumbuye abafana babo.

Bati “Muraho! Hari hashize igihe, twari tubakumbuye, twizere ko namwe ari uko!!!!"

Aba bahanzikazi batangaje ko basubukuye umuziki, mu gihe bari kwitegura igitaramo bazakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Amani Festival aho bazataramira ku wa 6 Gashyantare 2022.

Muri iri serukiramuco hazaririmbamo abandi bahanzi batandukanye barimo na Mohombi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bumpy ride’, ‘Coconut tree’ yakoranye na Nicole Scherzinger n’izindi zitandukanye.

Charly na Nina bari bamaze imyaka ibiri nta bitaramo bakora ndetse badasohora n’indirimbo.

Baherukaga gushyira indirimbo hanze muri Werurwe 2020 ubwo hasohokaga iyo bise ‘Ibirenze ibi’.

Naho mu bitaramo ho icyo baherukagamo ni icya Iwacu Muzika Festival cyabaye muri Nzeri 2020.

Mu minsi ishize itsinda ryavuzwemo umwuka mubi ariko amakuru ahari ni uko kugeza ubu bamaze kugaruka mu ruhando rwa muzika ndetse n’ibibazo byari byabaye babivugutiye umuti.

Kuva aba bakobwa bahagarika imikoranire, Nina ni we wagaragaye mu bikorwa by’umuziki aho muri Nyakanga 2021 yaririmbye wenyine mu ruhererekane rw’ibitaramo byari byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Icyo gihe Nina yahawe akazi wenyine nyuma y’uko Charly avuze ko atiteguye kugaruka mu muziki vuba.

Yaba Charly cyangwa Nina ntawigeze na rimwe avuga ku itandukana ryabo. Gusa, gucika intege nyuma y’uko batandukanye na Muyoboke Alex biri muri bimwe abantu bavuga ko byatumye aba bakobwa batandukana.

Iri ni ryo tsinda ry’abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyihariye. Bari kumwe na Muyoboke bakoze indirimbo zabaguriye ubwamamare nka ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo, ‘I Do’ na Bebe Cool wo muri Uganda, ‘Owooma’ na Geosteady n’izindi.

Mu Ukwakira 2020, Muyoboke Alex yabwiye Kiss Fm adaciye ku ruhande ko mu bahanzi bose yarebereye inyungu uwo yakwishimira cyane kongera gukorana nawe ari Charly na Nina.

Ati “…Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho, nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw’igihugu tugeze mu Karere n’ahandi batangiye kutumenya,”

Inkuru bifitanye isano: Charly&Nina bagarutse mu muziki, basoje gukora EP y’indirimbo eshanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa