skol
fortebet

Chriss wahoze muri Just Family yatangaje amatariki y’ibirori by’ubukwe n’umukunzi we aherutse gusaba

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Chris wahoze mu itsinda rya Just Family yatangaje amatariki y’ibirori by’ubukwe bwe n’umukunzi we Claudine aherutse gusaba no gukwa mu Ugushyingo 2021 mu birori byabereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho aba bombi batuye.

Sponsored Ad

Nkuko bigaragara ku butumire bw’ubukwe bwabo, Chris n’umufasha we Claudine bazakorera ubukwe mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ku wa 30 Ukwakira 2022 ari naho hazakirirwa abatumiwe muri uyu muhango.

Umwaka ushize mu birori byo gusaba no gukwa bya Chris byaririmbyemo abahanzi barimo Meddy na TMC wahoze mu itsinda rya Dream Boys umaze igihe nawe yarimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chris yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019 aho byavugwaga ko asanzeyo umukunzi we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa