skol
fortebet

Christelle Kabagire ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka ubuheta

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa RBA Christelle Kabagire ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri uje ukurikira imfura y’umukobwa.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Christelle yashimiye Imana ikomeje kumuha imigisha, anashimira abaganga ba CHUK bamwitayeye mu rugendo rwe rwo gutwita kugeza yibartse.

Uyu munyamakuru umenyerewe mu kiganiro ’Ese Uramuzi’ kinyura kuri Television Rwanda ndetse no kwamamariza Company zitandukanye mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda avuga ko yishimiye kubyara umwana wa kabiri kuko byahoze ari inzozi ze kuko akunda abana cyane by’akarusho Imana ikaba imaze kumuha abana b’ibitsina byombi kuko imfura ye ari umukobwa akaba aherutse kwibaruka umuhungu.

Ati"Yego nibarutse neza umwana w’umuhungu,akaba ari umwana wa kabiri, shimira Iman kubyo imaze kungezaho kuba mfite abana babiri ni umugisha. i ikintu nifuzaga kuva kera. Nkunda abana cyane noneho nkahindura n’igitsina kuko bwa mbere nabyaye umukobwa ni ib intu nshimira Imana cyane".

Umwana w’umuhungu Christelle yibarutse yamwise ’Tzur Irage Ashkenazi’.Tzur bisonanuye umunyembaraga cyangwa se umuntu abandi bashobora kwishingikirizaho riri mu giheburayo naho izina rihera rikaba ari izina rya Se w’umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa