skol
fortebet

Christopher yanyuzwe no kureba umukino wa PSG amaso ku maso(Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Muneza Christopher umaze kwigarurira imitima ya benshi wamenyekanye nka Christopher yanyuzwe no kureba amaso ku maso umukino wahuje Paris St Germain na Rennes.

Sponsored Ad

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2023 aho Paris St Germain yatsindiwe na Rennes kuri stade yayo ya ‘Parc des Princes’ ibitego bibiri ku busa.

Christopher warebye uyu mukino abifashijwemo na gahunda ya Visit Rwanda yawukurikiraniye mu myanya y’icyubahiro ahasanzwe hicara abatumirwa cyangwa abashyitsi b’icyubahiro.

Mu kiganiro na Igihe, uyu muhanzi yagize ati “Byari ibintu bishimishije, kureba Paris St Germain amaso ku yandi byari iby’agaciro, ikirenze ni uko nagize amahirwe yo kwibonera abakinnyi nari nsanzwe numva amazina yabo gusa.”

Uyu mukino kandi Christopher yahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye birimo munyamideli Kim Kardashian.

Christopher ukiri i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Bwiza ndetse na Riderman i Lyon mu Bufaransa ku wa 24 Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa