Christopher yasobanuye isomo rikomeye amaze gukura kuri Mariya Yohani
Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017
Christopher Muneza uri mu bahanzi bari kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, avuga ko yakuye isomo rikomeye kuri Mariya Yohani bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 iri imbere.
Christopher na Mariya biyongera ku rutonde rw’abandi bahanzi barimo abatwaye Guma Guma bari guherekeza Paul Kagame mu ntara zitandukanye zigize igihugu cy’u Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi.
Uyu muhanzi uheruka gushyira (...)

Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ijuru rito’ yanditse ku rukuta rwa Instagram agaragaza ko hari byinshi amaze kwigira kuri Mariya Yohani mu gihe cyose bamaranye baherekeza umukandida Paul Kagame
Muneza ukunze kwiyita Topher yasobanuye ko uko Mariya Yohani yitwara nuko agerageza gutwara ibintu bitanga isomo ridasaza ku muhanzi nka Christopher ukiri mu myaka y’abato.
Yanditse ati “Kwigisha ntibisaba kuvuga; uko yitwara n’uko atwara ibintu ni isomo rikomeye ku musore nkanjye ukora umuziki ….Ni ishema kuba ndi gukorana nawe.”
- Mariya Yohani ari mu bahanzi bubashywe muri muzika Nyarwanda
Mariya Yohani yamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kwibuka ndetse no mu ndirimbo yo kwibohora " Intsinzi", yavukiye mu Karere ka Ngoma, ahahoze hitwa Kibungo. Yatangiye ubuhanzi ubwo yigishaga mu nkambi muri Uganda.
Yakunze guhimba nyinshi mu ndirimbo zishishikariza urubyiruko kuzirikana igihugu cy’u Rwanda rukomokamo.
Mu 1990 nibwo yatangiye kwamamara mu ndirimbo nka “Inkotanyi z’Amarere” na “Intsinzi” zaje gukundwa cyane.
Mu 2007 yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida wa Repuburika, nk’umwe mu babyeyi bagize uruhare mu kwibohora kw’u Rwanda.
- Christopher ngo yigiye kuri Mariya yohani kwitwara neza imbere y’abandi
Christopher yatangiye umuziki mu 2009 ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Amaze imyaka ikabakaba irindwi aririmba, yahereye muri korali gatolika y’abana muri Kiliziya ya Mutagatifu Kizito mu Nyakabanda aho yavuye ajya muri Saint Augustin kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo.
KANDA HANO UREBE VIDEWEO ’IJURU RITO’ BY CHRISTOPHER
Ibitekerezo
christophe we urigitangaza ndagukunze! burya suwariwe wese wigishwa numwarimu utavuga! kuba ureba imyitwarire y’umuntu ugakuramo isomo nicyerekana ko umuzavamo urimo umuntu ureba kure, kandi ukomeze uganire nuriya mubyi izamwigiraho byinshi kuko numwarimu mwiza wubu buzima kuko arabuzi bwose