skol
fortebet

Christopher yerekeje ku mugabane wa America[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, nibwo Christopher yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yerekeje muri Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bizazenguruka muri Leta zigera kuri esheshatu.

Sponsored Ad

Christopher abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Hariya haba hari abantu batandukanye, benshi ntabwo baba baherutse kubona dutaramana, nanjye mba nkumbuye kuririmbira abantu banjye tuba tudaherukanye. Iki ni cyo gihe ngo twishimane kandi ndabyizeye.”

Byitezwe ko ku wa 2 Nzeri 2023, Christopher azataramira mu Mujyi wa Portland mu gihe ku wa 9 Nzeri 2023 azaba ataramira mu Mujyi wa Louisville naho ku wa 23 Nzeri 2023 ataramire mu Mujyi wa Phoenix.

Nubwo ibitaramo by’uyu muhanzi bimaze kwemezwa ari bitatu , byitezwe ko hari n’ibindi ari mu biganiro n’abari kubitegura ku buryo ashobora kuzakorerayo bitandatu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa