skol
fortebet

Cyusa agiye gukorana amashusho y’indirimbo n’umukunzi we yayihimbiye(Amafoto)

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Cyusa Ibrahim umaze kumenyekana nka Cyuza mu njyana ya gakondo akomeje gusangiza abamukurikira ko aryohewe n’urukundo arimo n’umukunzi we @jeanine_noach.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka’ Imparamba,Rwanda nkunda,Umuhoza wange,Marebe n’izindi nyinshi.

Cyuza ntago yigeze akunda kugaragaza ari mu rukundo ariko kuri iyi nshuro biratandukanye kuko kwihishira ntakibibasha kuko ntahwema gusangiza abamukurikira amafoto ya buri munsi ari kumwe n’umukunzi we.

Kuri ubu uyu muhanzi yongeye kugaragaza umukunzi we nk’umuntu udasanzwe kuri we yifashishije urukuta rwe rwa instagram yashyizeho amafoto barikumwe agira ati" Ikibasumba’.

Biravugwa ko kuwa gatanu tariki ya 22 Mata 2022 uyu muhanzi yerekeje mu burayi aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Bubiligi.

Uretse kandi kuba afiteyo ibitaramo, biteganyijwe ko azakorerayo amashusho y’indirimbo y’urukundo yahimbiye umukunzi we.

Mukiganiro aherutse kugirana n’Inyarwanda uyu muhanzi yavuze ko ubwo Jeanine umukunzi we yagiraga isabukuru y’amavuko kwa 27 Gashyantare 2022 yifuje kumugenera impano y’indirimbo yise ’Uwanjye’.

Cyusa yavuze ko ubwo aheruka guhura n’umukunzi we bahuriye i Dubai ati" Twahuriye i Dubai kubera ko we yari ari mu Bubiligi ..... duhura yakunze indirimbo [naririmbye yitwa ’Uwari uwange".

Akomeza agira ati" Ntabwo nari kujya kumwita Uwari uwange kandi mufite. mpita mwita uwange rero. Iyo ndirimbo yitwa ’Uwanjye’.

Cyusa yavuze ko iyo ndirimbo izagaragaramo umukunzi we cyane ko ariwe azaba ariarimba.

Cyusa ari kumwe n’umukunzi we mu Bubiligi aho agiye gukorera amashusho y’indirimbo yamuhimbiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa