skol
fortebet

D’Amour Selemani yavuze imvano y’ibihuha byamushinje ko yatetse umutwe ko arwaye impyiko kugira ngo asarure amafaranga mu banyarwanda

Yanditswe: Friday 29, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi D’Amour Selemani yatangaje ko uwitwa Rwibutso Christian ariwe uri inyuma y’ibihuha byiriwe bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko yabeshye abanyarwanda ko arwaye impyiko kugira ngo abarye amafaranga yabo,amuziza ko yanze kumuha ku mafaranga yari yamufashije gukusanya mu bagiraneza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye Umuryango ubwo yari mu nzira ava I Gicumbi gushyingura, D’Amour yavuze ko ibiri kuvugwa ko ari umutekamutwe yabeshye abanyarwanda ko arwaye impyiko kugira ngo abasaruremo amafaranga ari ibinyoma bigamije kumusebya, byakwirakwijwe n’uwitwa Rwibutso Christian washatse ko bagabana amafaranga y’inkunga yahawe kubera ko ariwe watangije ibikorwa byo kumufasha akabyanga.

Yagize ati “Ibyo byakozwe n’uwitwa Christian Rwibutso wabanje kumfasha.Yaraje arambwira ngo nintamuha ku mafaranga twakusanye aransebya,avuge ko ndi umutekamutwe.Nagerageje kumuhagarika ariko nabonye yamaze kubwira abantu bose ko ndi umutekamutwe wabeshye Abanyarwanda.Wateka imitwe se,ukabeshya abadogiteri bose ba Leta?.Ubwo se babaga ijosi bagashyiramo Carcateur,bajya kugukorera Diarize utarwaye bibaho?.Wamara amezi angana kuriya uryamye mu bitaro utarwaye bibaho?.Uriya muntu ndamwiyamye ahubwo niba ashaka amafaranga,ajye kuyashakira ahandi.

Iyo modoka bavuga ko naguze niy’inshuti yanjye yitwa Claude, yabonye ndwaye yifuza kujya antwara.Kuba umuntu yagaragara ari mu modoka ntibivuze ko ari iye.Numvise bavuga ngo naguze inzu ngo mu mudugudu kwa Rujugiro,ntabwo ahantu nabaga,nagombaga kuguma kuhaba kubera ko nabaga ahantu habi.Ntabwo nari kuguma kuba muri Chambrette kandi ngira abashyitsi benshi,baza kunsura kubera uburwayi.Ntabwo nawe waba ubonye amafranga ngo ukomeze kuba ahantu habi kandi ugira abashyitsi benshi baza kugusura kubera uburwayi.Ndumva nta kosa ririmo rero.

Ndifuza gushaka abanyamakuru mvuye I Gicumbi ,mbabwire uko ukuri kumeze aho gukomeza kumva amagambo y’abantu,ansebya.

D’Amour yavuze ko kubera ubufasha yahawe n’abaganga bamuvuye,yavuye mu bitaro aho yari amaze amezi menshi aryamye.Yavuze ko abasha kwigenza no kwikorera uturimo tumwe na tumwe ariyo mpamvu abamubonye bahise bemeza ko yatetse umutwe ngo nta murwayi w’impyiko wabasha kwigenza.

D’Amour yabwiye Umuryango ko yari amaze kubona miliyoni 8 ndetse yiteguraga kwandikira MINISANTE kugira ngo imutere inkunga ajye kwivuza mu buhindi cyane ko igira gahunda yo gufasha abarwayi barembye cyane igendeye ku bushobozi bafite.

D’Amour yavuze ko afite ubutumwa bwinshi Rwibutso yamwoherereje amusaba amafaranga arahereza abanyamakuru ndetse aboneraho gushimira abanyarwanda bose bamuteye inkunga,ababwira ko yari yorohewe gusa hasigaye kujya mu Buhindi guhinduza impyiko ye yangiritse.

Ku mbuga nkoranyambanga hiriwe amakuru yavugaga ko D’Aamour Selemani yabeshye ko arwaye impyiko kugira ngo we n’abo bafatanyije guteka umutwe basarure amafaranga mu bagiraneza.

Aya makuru yavuze ko amafaranga D’Amour yakiriye kuri MTN Mobile Money ye n’ayo yahawe n’abagiraneza yayaguze Imodoka n’inzu nshya yo kubamo ibintu hyatumye benshi bacika ururondogoro.


D’Amour Selemani wamaze igihe arembye yateye utwatsi ibyavugwaga ko yabeshye ko arwaye impyiko kugira ngo yibe amafaranga y’Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa